Gicumbi: Abagabo 2 bakekwaho guhohotera abakobwa batawe muri yombi

8,623
Gicumbi District - Wikipedia

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yatangaje ko rimaze gufata abagabo babiri aribo Bwana Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques, aba bagabo bombi barakekwaho icyaha cyo guhohotera abakobwa babiri bo mu Karere ka Gicumbi.

Mu itangazo rigufi polisi y’u Rwanda yashyize ku rukuta rwa twiter, yavuze ko ubu abo bagabo uko ari babiri bacumbikiwe kuri station ya police yo mu Murenge wa Byumba mu gihe iperereza ririmo rirakorwa n’inzego zibishinzwe.

(Src:RNP)

Comments are closed.