Gicumbi: Abana batatu bavukana baturikanywe n’igisasu barapfa.

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’abana batatu bavukana bapfuye nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade ubwo bari bagiye gutashya inkwi.
Mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Cyumba, mu kagali ka Nyakabungo, ho mu mudugudu wa Gashija, haravugwa inkuru y’abana batatu bose bavukana bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Ukoboza 2025 ahagana saa tatu z’igitondo nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade ubwo bari bagiye gushaka inkwi.
Amakuru dufite, avuga ko uwitwa Dufitumukiza Fiston w’imyaka 16, Ishimwe Regis ufite imyaka 13 na murumuna wabo witwa Singizimana Patrick (Sharif) w’imyaka 10 y’amavuko bose bakaba ari bene Nsabimana JMV w’imyaka 41 na Musanabera Anne Marie baturikanywe n’igisasu ubwo bari bagiye gutashya, amakuru akavuga ko bagiturikanwa n’icyo gisasu, babiri bahise bitaba Imana ako kanya, mu gihe undi umwe yaguye mu nzira ubwo yajyanwaga kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rubaya.
Abatangabuhamya baganiriye n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com bavuze ko iryo shyamba abana baguyemo ari iry’umusaza witwa MUSUPARI Faustin, rikaba ryari riherutse gusarurwa ririmo uduti duto duto twumye, akaba ari natwo bariho batashya, uyu utasahtse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Iri shyamba ryario riherutse gutemwamo ibiti byo gushyingirira ibishyimbo, harimo udushami dushobora gucanwa, abana rero ngo babonye igisasu cyari mu ibuye rinini ry’urutare, birashoboka rero ko bakibonye bagatangira kugikorakoraho, ni ibintu byatubabaje twese abaturanyi b’uno muryango, ariko nta kundi niyo mahitamo y’Imana”
Twamenye ko ababyeyi b’abana bitabye Imana basabye ko bashyingurwa, cyane ko bivugwa ko imibiri yabo yari yakomerekejwe cyane bikabije n’icyo gisasu.
Ku murongo wa terefone, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, yavuze ko amakuru arambuye ku bijyanye n’urupfu rw’aba bana twayakura ku bugenzacyaha na Police bikorera mu murenge ayobora.
(Inkuru ya AKIMANA Dorine/ indorerwamo.com)
Comments are closed.