Gicumbi: MUKESHIMANA akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umugabo we.

7,718

Umugore akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umugabo we bari bafitanye abana batatu

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi basanze uwitwa Mutarugera w’imyaka 43 y’amavuko yapfiriye iwe, bikaba bikekwa ko yishwe n’umugore we bafitanye abana batatu kuko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane.

Abaturanyi b’uyu muryango, babwiye umuseke ko uyu mugore n’umugabo bari bamaze igihe babana nabi ndetse ko nubwo babaga mu nzu imwe ariko batararaga mu cyumba kimwe.

Aba baturanyi ba nyakwigendera n’umugore we, bavuga ko bakundaga kumva aba bombi bafatanye mu mashati ku buryo mu rugo rwabo rwahoragamo intonganya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didace yabwiye Umuseke basanze umurambo wa Mutarugera ufite igikomere kinini mu mutwe.

Ati “Harakurikiraho kumujyana ku bitaro bya Kacyiru gukorewa isuzuma.”

Mukeshimana umugore wa nyakwigendera ukekwaho kuba ari we wishe umugabo we, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo akorweho iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba, nyuma ukaza kujyanwa ku bitaro bya  Kacyiru gukorerwa isuzuma kugira ngo ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Uyu mugabo bakeka ko yishwe ubusanzwe yacuruzaga mu isoko rya kijyambere rya Byumba, abaturage bakaba batangaje ko nta bantu asanzwe agirana amakimbirane nabo, usibye umugore we.

(Inkuru ya Umuseke.rw)

Comments are closed.