Gicumbi: Umugabo wari umaze kwica umugore agacika yafashwe atabwa muri Yombi

4,487
Image

Nyuma yo kwica umugore we agahunga, bwana Straton amaze gufatwa n’inzego z’umutekano.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Nikobahoze Straton w’imyaka 46 ukekwaho kwica umugore w’imyaka 49 mu karere ka Gicumbi.

RIB yakomeje ivuga ko ubundi icyo cyaha cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata aho ukekwa bivugwa ko yishe Narame Delphine w’imyaka 49 bikabera mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Musenyi, Umudugudu wa Rurama.

Mu itangazo ryayo ryanyujijwe kuri Twitter, RIB yashimiye abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Image

Comments are closed.