Gicumbi: Umugabo yishe umugore we yishakiye amuziza kumuca inyuma

6,844

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa ikuru y’umugabo w’imyaka 47 wakubise umugore we amuziza kumuca inyuma bikamuviramo urupfu.

Amakuru agera ku kinyamakuru igihe.com avuga ko uyu mugabo yakubise umugore we mu ijoro yo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022 ubwo umugore yari atashye yatinze umugabo akamubaza aho yari yagiye bakananirwa kumvikana ari naho bahereye barwana.

Bagundaguranye mu rugo, abaturanyi batabaza ubuyobozi bw’akagari ko hari abari kurwana buhageze busanga umugore yapfuye.

Ni amahano yabereye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Mwendo mu Mudugudu wa Kirengo.

Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe agirana amakimbirane akomeye n’ umugabo we, amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma.

Ubuyobozi buvuga ko uyu nyakwigendera wari ufite imyaka 37 yari amaze iminsi itatu adataha mu rugo rwe, hanyuma atashye mu masaha y’ igicuku ahita acyimbirana n’umugabo we.

Umurambo wa nyakwigendera ngo basanze ufite igikomere ku munwa. Asize umugabo n’ abana batatu, ubuyobozi bukaba busaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho babonye amakimbirane.

Ucyekwa yafashwe ajyanwa kuri Station Polisi ya Rutare kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Comments are closed.