Gicumbi: Umugeni yakubise ishoka umugabo we bapfuye impano bahawe ku munsi w’ubukwe

519

Umugore wo mu Karere ka Gicumbi aravugwaho gukubita ishoka umugabo we amuziza gushaka ko bagira ibyo bagurisha mu mpano bari bahawe ku munsi w’ubukwe bwabo.

Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Nyankenke haravugwa amakuru y’umugore witwa BANTEGEYE Yvonne uherutse gutikura ishoka mu mutwe umugabo we witwa Selemani, bikavugwa ko uyu mugore yamujije kuba yarashatse ko bagurisha zimwe mu mpano bari bahawe mu bukwe bwabo ngo bagire imwe mu myenda bishyura bafashe mu gihe bariho bategura ubukwe bwabo bumaze icyumweru kimwe gusa bubaye.

Uwitwa Mahirwe Paul uvuga ko aturanye n’uyu muryango yemeje iby’aya makuru, yagize ati:”Ni abaturanyi bacu, bapfuye impano baherukaga guhabwa mu bukwe, umugabo yasabye umugore we ko bagira ibyo bagurishamo kugira ngo bishyure imyenda bafashe ubwo bateguraga ubukwe, undi arabyanga, avuga ko impano zose zatanzwe ku munsi w’ubukwe ari ize kandi ko umugabo atagomba kugira icyo afatamo ngo akigurishe”

Undi ufite icyo apfana n’umugore kandi bya hafi, yabwiye umunyamakuru wacu ko umugabo yakomeje gutitiriza ariko akaba atari bwagire icyo agurishamo.

Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bari bajyanye mu murima guhinga, maze batashye, umugabo ahindura imyenda yari yajyanye guhinga, maze ajya kwirambika, undi nawe aramwubikira amutikura ishoka mu mutwe, abyuka yiruka atabaza abaturanyi bahise bamwihutisha kwa muganga.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke madame Uwera anemeza ko uyu mudamu ubu acumbikiwe kuri station ya polisi, ati:”Iki kibazo twarakimenye, uwakubiswe yashyikirijwe kwa muganga,dufite ikizere ko azakira. Naho uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba.”

Comments are closed.