Gicumbi: Umurambo w’umusore wagaragaye mu murima

1,485

Mugisha w’imyaka 23 wavugwagaho urugomo no kwiba abaturage yasanzwe mu murima yapfuye, ndetse afite ibikomere, bigakekwa ko yaba yishwe.

Byabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024 mu mudugudu wa Kirara akagari ka Gasambya ho mu murenge wa Ruvune.

Amakuru yatanzwe n’abatuye mu mudugudu wa Kirara, avuga ko nyakwigwendera kuwa Kane hari umuturage bari bagiranye amakimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yagize ati “Nibyo, yishwe, hacyekwa ko yishwe azize imyitwarire mibi irimo urugomo n’ubujura”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruvune bwemeje ko iperereza ku bamwishe ryatangiye gukorwa mu gihe umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Comments are closed.