Gicumbi: Umwe mu bakekwaho kwica umumotari bakamwambura moto yafashwe

3,348

Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Mata 2023, hazindutse havugwa inkuru y’umumotari w’imyaka 23, wishwe urupfu rw’agashinyaguro ategewe mu gashyamba ubwo yaratashye akamanikwa ku giti mu Murenge wa Shangasha, mu Karere ka Gicumbi ubundi bakamwiba Moto.

Amakuru ahari ubu ngubu avuga ko umwe mu bakekwaho kumwica yamaze gufatirwa mu karere ka Gatsibo afite na moto ya Nyakwigendera, akaba akomoka mu murenge wa Mukarange uturanye n’uwa Shangasha, mu karere ka Gicumbi bamwiciyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence yagize ati:“Amakuru ahari bamufatiye Gatsibo ubwo ibindi ni ukubiharira ababishinzwe kuko nka RIB niyo yaba izi aho umuntu ari neza.

Aya makuru kandi yemejwe  n’umuyobozi wa karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel nawe wabwiye Igicumbi News ko ibindi byaharirwa inzego z’ibishinzwe zikomeje kubikurikirana.

Comments are closed.