Gicumbi: Yiyahuye nyuma y’ikimwaro cyo gufatirwa mu cyuho yiba intama ya se umubyara.

11,053

Umugabo witwa Samuel Niyongombwa yaraye yiyahuje umugozi arapfa nyuma y’aho afatiwe mu cyuho yiba inama ya se umubyara.

Mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba, Akagari ka Kibari, Umudugudu wa Gakenke haravugwa amakuru y’umugabo witwa Samuel waraye wiyahuye akoresheje umugozi, bikaba bivugwa ko ashobora kuba yagize ipfunwe ry’uko yari yafatiwe mu cyuho yiba intama ya se umubyara.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo, yashyizwe hanze n’umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Mata 2023. Uyu mugore yavuze ko umugabo we yatashye ejo mu masaha y’ijoro agaragara nk’urakaye yanga kujya kuryama mu cyumba, yagize ati:”Yaje bwije ariko wabonaga atameze neza, yari yanyweye inzoga, amasaha yo kuryama ageze yanze kuza mu cyumba avuga ko ari buryame muri salo, mu gitondo tubyutse, twatunguwe no kubona yiyahuriye mu ruganiriro akoresheje umugozi yanaganitse ku rusenge”

Uyu mugore akibibona yihutiye gutabaza abaturanyi ababwira ibyabaye nabo babimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera ziza kureba icyabaye.

Aya makuru na none yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Bwana Nshimiyimana Valens. Amakuru avuga ko uyu mugabo ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu yari yafatiwe mu cyuho na se umubyara yagiye kwiba intama ye, maze ise ashaka kujyana kuri station ya polisi ariko aramubabarira, abantu rero bakaba bakeka ko yaba yabitewe n’ipfunwe ryo gufatirwa mu cyuho yiba se.

Nyakwigendera asize umwana umwe n’umugore umwe, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Comments are closed.