Gisagara: Emmanuel w’imyaka 18 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

2,083

Umusore witwa Umukunzi Emmanuel w’imyaka 18 wo mu Karere ka Gisagara arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo mu Mudugudu wa Karubondo, mu Kagari ka Gikonko.

Amakuru avuga ko uyu ukekwaho iki cyaha yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa 15 Ukuboza 2024, ari kumwe n’uwo mukobwa bamushinja gusambanya. Bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Rugarama ahubatse ibiraro by’inka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Gatongore James, yemereye Ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko uyu musore yafashwe ku gicamunsi cy’ejo bundi kuwa gatanu.

Ati:“Ni byo koko, uriya musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Ntituramenya neza uko bahuye, ariko kuko iperereza ryatangiye tuzabimenya neza, nyuma y’ibizarivamo.’’

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Nkotanyi Emmanuel, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko biteye agahinda kubona umujeni nk’uyu akekwaho gukora igikorwa nk’iki kandi Isi yose ari bwo ikiva mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera cyane cyane irishingiye ku gitsina.

Ati “Rubyiruko ibi bintu twabiretse koko! Ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga duherutsemo ntacyo bwababwiye? Ni bwo tukiva mu minsi 16 yo kurwanya ihohotera, none dore ibiri gukurikiraho?!’’

Kugeza ubu, uwahohotewe yoherejwe kwa muganga kugira ngo asuzumwe, naho ukekwaho icyaha we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikonko kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).

Comments are closed.