Gisagara: Polisi yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umuntu bamutemye ijosi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica baciye ijosi umugabo w’imyaka 21 witwaga Abijuru Athanase, ubwo yari avuye aho acururiza yerekeje muri santere ya Nyaruteja.
Byabereye mu Mudugudu wa Shyombo, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe, ho mu Karere ka Gisagara, mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ugushyingo 2025, aho umugabo wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’inyama na canteen muri santere yitwa Umurangara, ubwo yari asoje akazi yerekeje muri santere ya Nyaruteja, maze ageze mu nzira abantu baramutega baramwica.
Umuyobozi w’Akagari ka Nyabikenke, Nyirakamana Antoinette, yavuze ko ubwo uyu mugabo yerekezaga muri santere ya Nyaruteja yageze ahantu hasa nk’ahari umwijima hitaruye ingo hagati y’ikawa, maze abantu bagahita bamutega bakamutema ku ijosi, ndetse banamwambura amafaranga yari afite.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yaba yishwe n’abantu bashakaga kumwihimuraho, kuko bari bamaze igihe bamuhigira ko bazamuhana.
Ati:‘‘Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe banafashwe barimo umugabo wahoraga amubwira ko azamwihimuraho aho yahoraga avuga ko yababajwe n’uko aherutse kubafungishiriza umwana.’’
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma, mu gihe abakekwaho kumwica bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza, mu gihe iperereza kuri bo rigikomeje.
Comments are closed.