Gisagara: Umugabo yahawe ibihumbi 2000 FRW ngo akure ingurube mu musarani agwamo.

7,563
Ubashakashatsi bwakorewe ku bwonko buzima bw'ingurube bwakuruye impaka -  IGIHE.com

Umugabo wo mu kagari ka Bweya mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yahawe inoti ya Frw 2000 ngo ajye gukura ingurube y’umuturanyi we mu musarani agiyemo agwamo arapfa.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke.rw abitangaza, nyiri ingurube niwe wahaye uwo mugabo ariya mafaranga amusaba kumutabarira ingurube yari yaguye mu musarani birangira ahasize ubuzima.

Iki kinyamakuru kivuga ko boherejemo undi ngo amutabare, akinjiramo atangira kubura umwuka bamuvanamo agihumeka.
Akarere ka Gisagara n’aka Nyamagabe turi mu turere twa mbere dufite abaturage boroye ingurube.

Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y’umuntu usize ubuzima mu musarani agiye gukuramo ikintu kuko muri Werurwe umwaka ushize,umugabo witwa Uwitwa Mpozembizi JMV wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, yaguye mu bwiherero ubwo yari agiye kuzanamo telephone ngo yishyurwe ibihumbi bine.

Uyu nyakwigendera Mpozembizi yamanukiye mu gice cy’ijerekani iziritseho imigozi, bagenzi be basigaye hejuru bayifashe kugira ngo baze kumuzamura nayibona ariko akigeramo ngo yaratatse,bakuruye hazamuka ijerekani gusa.

Akarere kamaze iminsi gashakisha umurambo w’uyu mugabo,cyane ko yaguye mu musarani muremure cyane aho byasabye kwitabaza,icukura ubwo bwiherero bwari bufite metero zisaga 20.

Nyakwigendera Mpozembizi JMV wari ufite imyaka 41, yasize umugore n‘abana batanu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.