Gloriose wamamaye nka Gogo yitabye Imana


Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo wari umaze iminsi muri Uganda, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025 azize uburwayi.
Urwandiko rw’ibitaro bya Kyegera Doctors Center rugaragaza ko Gogo yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025.
Bikem Uwayesu uri mu bari bahagarariye inyungu ze yahamije amakuru y’urupfu rwe, dore ko bari kumwe muri Uganda.
Yavuze ko ku wa 28 Kanama 2025 ari bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025, kibera i Mbarara.
Nyuma yo gutaramira i Mbarara, ku wa 31 Kanama 2025 Gogo n’itsinda bari kumwe bahise berekeza i Kampala aho bari bafite gahunda na sosiyete yagombaga kwamamariza.
Nyuma yo kugera i Kampala, Gogo yatangiye kurwara araremba, ariko abantu bagira ngo biri bworohe cyane ko ubu burwanyi yari asanzwe abufite.
Ubu burwayi bwarushijeho gukomera birangira ajyanwe kwa muganga, ariko akigerayo ahita yitaba Imana.
Gogo ni Umunyarwandakazi wari afite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, izina yakomoye ku kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Comments are closed.