Guha Kayumba Nyamwasa urubuga bihamya umugambi mubisha wa Afurika y’Epfo ku Rwanda- Yolande Makolo
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangiye guha urubuga Kayumba Nyamwasa wamaze guhamwa n’ibyaha mu Rwanda, bihamya neza umugambi iki gihugu gifite wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Hashize hafi icyumweru umwuka utari mwiza wubuye hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, bitewe n’amagambo ya Perezida Cyril Ramaphosa, wavuze ko Ingabo z’U Rwanda (RDF) ari inyeshyamba, ndetse agahakana byinshi mu byo yaganiriye na Perezida Kagame ku kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo za Afurika y’Epfo, SANDF, zirenga 1.500 [ziri mu butumwa bwa SADC] zifatanya na FADRC, ingabo z’u Burundi n’imitwe nka Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kurwanya M23 iharanira uburenganzira bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bwa RDC.
Imibare iva ku rugamba yemeza ko SANDF yapfushije abasirikare 14, mu mirwano yabereye mu bice byegereye u Rwanda, ariko Perezida Ramaphosa yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ko barashwe na FARDC aho kuba M23.
Kuva aya makuru yajya hanze, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo bashyize guverinoma ya Ramaphosa ku gitutu, itangira kwisobanura isiga icyasha u Rwanda.
Ikinyamakuru Newzroom Afrika cyo muri Afurika y’Epfo cyihutiye guhamagara Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asobanura uruhare rw’ingabo za SANDF mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka w’u Rwanda ariko mu gihe gito icyo kiganiro kirasibwa, ahubwo bashyiraho icyo bagiranye na Kanyumba Nyamwasa aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Yolande Makolo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, abinyujije kuri konti ye ya X yatangaje ko gusiba ibyo yavuze kuri SANDF, bagaha urubuga uyu mugabo wakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka 24, ari uguhamya umugambi mubisha wa Afurika y’Epfo.
Ati “Turabasaba gusobanurira abaturage impamvu ingabo zanyu ziri kurwana intambara ya Tshisekedi. Kongera guha rugari uyu munyabyaha ushakishwa n’ubutabera ukingirwa ikibaba na Afurika y’Epfo ni indi gihamya y’umugambi wa Leta yanyu wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Ingabo za SANDF zifatanyije ku rugamba na FARDC na FADLR, bifite umugambi wo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi nk’uko byagiye bitangazwa na Perezida Tshisekedi mu bihe byashize, bikanahamywa na bamwe mu bagiye bitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro irwana mu ngabo za Leta.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira SABC ko nubwo Afurika y’Epfo n’u Rwanda bidahana imbibi, ingabo zayo nizifatanya n’abashaka kurugabaho ibitero, ruzahangana na bo.
Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC, yahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare adahari ku wa 14 Mutarama 2011. Ibyaha yakoze birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi, nyuma yo kugaba ibitero bya grenade mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye mu 2010 byahitanye ubuzima bwa benshi.
Raporo zitandukanye mu myaka ishize zagaragaje ko Kayumba Nyamwasa yari yaratangiye kwegeranya abarwanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu mugambi wo kuzatera u Rwanda.
Makolo ati “Ntituzatuma ibyo bibaho.”
Hashize igihe u Rwanda ruhamya ko ubwirinzi bwashyizwe ku mipaka iruhuza na RDC butazahava mbere y’uko umutwe wa FDLR urandurwa, ndetse ngo havanweho imitwe y’ingabo ishaka kuruhungabanyiriza umutekano.
(Src: Umuryango)
Comments are closed.