Guverinoma y’U Burundi yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere izabera i Goma

5,979
Kwibuka30
Burundi's new president Ndayishimiye faces tough task of reconciliation

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko itazitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu bo mu karere izabera i Goma mu minsi mike iri imbere.

Mu minsi mike ishize nibwo prezida w’igihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo Bwana Félix Tshisekedi yatangaje ko agiye gutegura inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere aribyo Uganda, U Rwanda na DRC ndetse bikaba byavugwaga ko na prezida wa Repubulika ya Kongo ashobora kuyitabira.

No photo description available.
Kwibuka30

Mu kiganiro prezida Paul KAGAME yagairanye na RBA abajijwe icyo kibazo, yavuze ko ayo makuru ahari ko ibyo bihugu bizaba byigira hamwe uburyo hashakirwa amahoro hamwe mu karere.

Ariko mu buryo butunguranye, Leta y’u Burundi yamaze gutangaza ko itazitabira ibyo biganiro. Ni mu rwandiko ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’u Burundi yandikiye ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya RDC ivuga ko itazitabira ibyo biganiro, nta mpamvu nyinshi u Burundi bwatanze, gusa muri iyo baruwa UBurundi bwavuze ko bafite akazi kenshi muri iyi minsi ku buryo bitabakundira kwitabira ubwo butumire.

Muri urwo rwandiko, u Burundi bwavuze ko igikenewe mu buryo bwihuse ari inama yabanza igahuza u Burundi na Congo ibihugu byombi bikavugana ku mutekano muke uri ku mipaka ubihuza, ndetse bakanaganira ibirebana n’ubucuruzi hagati yabyo.

Byari biteganijwe ko iyo nama izahuriramo n’abakuru b’ibihugu bitandatu aribo Felix Tshisekedi, Paul Kagame, Museveni Yoweri, Evariste, na Joao wo muri Angola.

Inama yahuje aba bategetsi
Leave A Reply

Your email address will not be published.