Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo yise ibinyoma bya DR Congo
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwikoma abayobozi ba Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakwirakwiza ibinyoma ko u Rwanda rwarenze ku masezerano ariko ari bo bayarengaho banga gutanga agahenge mu ntambara ikomeje gufata intera mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yavuze ko Guverinoma ya RDC idashobora gukurikirana urugendo rwo guhagarika imirwano kandi ari yo gashozantambara.
Yasubizaga Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho Patrick Muyaya, wasobanuraga imbwirwaruhame ya Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wabwiye abagize Guverinoma ye ko u Rwanda ruri kurenga ku masezerano baherutse gusinya rugaba ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo byitirirwa u Rwanda ni intambara ikomeje gushyamiranya abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 w’Abanyekongo bashaka impinduka mu gihugu cyabo, n’uruhurirane rw’Ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’abandi.
Mu gihe RDC ikomeje gukorana bya hafi n’u Bururundi mu guhangana na M23, Patrick Muyaya we yavuze ko ari u Rwanda rwihishe inyuma yo gushaka kugira intambara iy’Akarere.
Madamu Yolande Makolo, yamaganye imvugo z’abayobozi ba Congo bavanga ibibazo bibiri bidahuye, ashingiye ku kuba u Rwanda ntaho ruhuriye n’imirwano ikomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yanenze Leta ya Congo ikomeje kwiriza kandi ibizi ko irimo kurenga ku masezerano yagiranye n’umutwe wa AFC / M23 yo guhagarika intambara no gufata izindi ntambwe ziganisha ku mahoro.
Yagize ati: “Ibyo binyoma birahagije. RDC ntishobora kuba umugenzuzi wo guhagarika imirwano mu gihe namwe ubwanyu murimo kurenga ku masezerano yo gutanga agahenge, ndetse mukaba mutanafite umugambi wo kubaha amasezerano ya Washington RDC mwamaze gushyiraho umukono.”
Intambara irimo kubera mu cyerekezo cya Kamanyola- Uvira, ikomeje gufata indi ntera, aho n’u Burundi bivugwa ko bwayivanzemo bwanga ko Umujyi wa Uvira wafatwa n’inyeshyamba za AFC/M23.
Amakuru yaciye mu bitangazamakuru binyuranye agaruka ku buryo hari ibisasu byaturutse mu Burundi bikica abaturage b’abasivili mu bice bya RDC, kubera ighunga icyo gihug gifitiye AFC/M23.
Iyo ntambara ivugwaho kuba imaze gutuma abaturage basaga 200.000 bahunga, mu gihe 74 biganjemo abasivili ari bo byamenyekanye ko bayiguyemo n’uko byemezwa na Loni.
Mu gihe amahanga yose yumiwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’indi miryango mpuzamahanga icyenda ikurikirana icyo kibazo, bamaganye bivuye inyuma amakimbirane yongeye kwaduka.
Baranenga AFC/M23 ikomeje kwagura ubutaka yafashe, bavuga ko ari ugishyira mu kaga Akarere kose, ariko bakabagaruka ku bwiyongere bw’indege nto zitagira abapilote zikomeje guteza ibibazo bikomeye ku basivili.
Hagati aho, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, ubuyobozi bwa AFC/ M23 bwagaragaje ko butazateshuka ku gushyigikira ibiganiro by’amahoro bya Doha bahuriramo na Guverinoma ya RDC.
Comments are closed.