Guy Bukasa ashobora gusubira gutoza ikipe ya Rayon Sports

335

Umunye-Congo Guy Bukasa ashobora kongera kugirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Sports yaherukagamo mu 2021, ahita asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza azaba asimbuye Umufaransa Julien Mette watandukanye n’iyi kipe nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye nayo ndetse impande zombi ntizumvikane ku kuyongera.

Bukasa si mushya muri ruhago y’u Rwanda kuko yatoje amakipe atandukanye nka Gasogi United ndetse n’iyi Rayon Sports asubiyemo. Yaherukaga gutoza Gikundiro muri Kamena mu 2021.

Ibi bigiye kuba nyuma y’uko Rayon Sports imaze igihe ikoresha igerageza abatoza batandukanye bashakishwagamo umwe wafata iyi kipe yifuza kwitwara neza mu mwaka wa 2024/25.

Bukasa wamaze kumvikana na Rayon Sports yasabwe kubanza gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje muri AS Kigali kugira ngo abone uburenganzira bwo kuba yashyira umukono muri iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru.

Azasanga Rayon Sports yaraguze abakinnyi bashya barimo Ishimwe Fiston yatozaga, Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikumana Patient, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ n’abandi.

Uyu mutoza aramutse ahawe akazi we n’abazamwungiriza, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera muri Stade Amahoro.

Comments are closed.