Hagaragajwe ibyavuye mu rubanza rwa Camarade

Bimwe mu byavugiwe mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, ni uko iwe hasanzwe bimwe mu bikoresho by’iri shyirahamwe birimo imyenda y’ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwaburanishije urubanza ruregwamo Camarade, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni urubanza rwakurikiranywe n’ikinyamakuru, umunota.rw dukesha iyi nkuru.
Ubwo urubanza rwari rutangiye ku masaha y’amanywa, Me. Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yongeye kuzamura inzitizi muri uru rubanza, avuga ko ikirego cyatanzwe mu Rukiko rutabifitiye ububasha.
Uyu munyamategeko avuga ko ibyaha Kalisa Adolphe yakoze, yabikoze akiri Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kandi iri Shyirahamwe riri mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo aho kuba muri Kicukiro.
Me. Bizimana akomeza avuga ko Umurenge wa Remera uri mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo aho ubu ruri kuburanishwa rutabifitiye ububasha. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwo buvuga ko aho Camarade atuye, bigaragaza neza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rubifitiye ububasha.
Mu mwirondoro wa Camarade, hagaragaramo ko atuye mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo aho kuba mu Karere ka Kicukiro.
Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje, ni uko amafaranga akekwaho kunyereza ari ayakoreshejwe mu ikipe y’Igihugu, Amavubi ubwo yari muri Nigeria mu mukino wo kwishyura wo gushaka Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa bigize icyaha akurikiranyweho bitakorewe mu nyubako ya FERWAFA, ahubwo bukavuga ko igikwiye kugibwaho impaka ari aho atuye, mu Murenge wa Kimironko.
Urukiko ruvuga ko muri dosiye, bigaragara ko urugo Camarade atuyemo, hasatswe hasangwamo mudasobwa, imipira yo kwambara y’Amavubi, n’ibindi bikoresho by’ikipe y’Igihugu bityo ko ibyaha akurikiranyweho bitakorewe mu nyubako y’iri Shyirahamwe.
Umwunganizi wa Camarade, we avuga ko inyandiko mpimbano umukiriya we aregwa, ari inyemezabwishyu zakorewe muri FERWAFA, bityo ko ibikorwa yakoze yabikoreye mu kazi, ari na yo mpamvu asanga Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Me. Bizimana akomeza avuga ko umukiriya we yohererejwe amafaranga ari mu kazi ndetse ko ibikorwa byose byabereye hanze y’Igihugu, nta kintu na kimwe akwiye kuba ashinjwa n’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ikirego kiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, n’ubwo uyu munyamategeko we akomeza avuga ko Urukiko rukwiye gusuzuma niba koko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Urukiko ruvuga ko impamvu zazamuwe n’Umunyamategeko ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, zizasuzumwa.
Camarade akurikiranyweho kunyereza amafaranga angana n’ibihumbi 21.387$, ni ukuvuga miliyoni 31 Frw. Bivugwa ko aya mafaranga yagombaga gukoreshwa ku bizishyurirwa mu rugendo rw’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yari arimo muri Nigeria.
Ikindi cyaha Kalisa akurikiranyweho, ni icy’inyandiko mpimbano za fagitire ya hotel Bon Hotel Nest yo muri Nigeria. Ubushinjacyaha buvuga ko kandi hari andi amafaranga yabikuje muri Banki y’abaturage ariko ntagaragaze icyo yakoreshejwe.
Ubushinjacyaha busabira Camarade gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze. Buvuga kandi ko zimwe mu mpamvu zikomeye, ari uko hari amafaranga uyu mugabo yishyuye Hotel Bon Hotel Nest yo muri Nigeria akoresheje Visa maze andi akayishyura mu ntoki.
Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu akwiye gufungwa, ari uko iperereza rigikomeje, kandi ibyaha akurikiranyweho bikaba bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.
Uregwa we avuga ko impapuro zose yohereje zari zifite aho zaturutse kandi zifite n’ibimenyetso kuko zoherezwaga hakoreshejwe inzira ya Whatsapp. Ikindi avuga kandi,ni uko Ubushinjacyaha bwerekana impapuro zimwe izindi ntibuzigaragaze.
Aha ni ho Camarade ahera avuga ko yari afite umuntu wo muri FIFA wamufashaga kuri buri kimwe harimo n’izo nyandiko mpimbano aregwa. Ibyaha Ubushinjacyaha burega uyu mugabo, harimo ibyo yakoreye mu Mujyi wo muri Nigeria witwa “Uyo” ari na wo uherereyemo Hotel, Bon Hotel Nest Amavubi yari acumbitsemo icyo gihe.
Urukiko ruvuga ko mu ibazwa, Ubushinjacyaha bwamubabjije amafaranga yabikuje arenga ibihumbi 11$ [angana na miliyoni 15 Frw] ubwo yavaga muri Nigeria, avuga ko yakwemera kuyasubiza mu gihe yaba arekuwe.
Me. Bizimana wunganira Camarade, avuga ko impamvu zishingirwaho zo gusabira umukiriya we gufungwa, zidafite ishingiro kuko amafaranga yahawe agaragaza icyo yakoreshejwe ndetse ko Hotel yemeye ko asohoka yamaze kwishyura.
Uyu mwunganizi wa Adolphe, avuga ko impamvu bashyize ikipe y’Igihugu, Amavubi mu Mujyi wa ‘Uyo’, bwari uburyo bwo kuyitegura neza kuko Nigeria ifite amahotel menshi kandi meza.
Uyu munyamategeko akomeza avuga ko hari intumwa ya FIFA yakoranye na Camarade kugira ngo imyiteguro irusheho kuba myiza. Ibi akavuga ko bitandukanye n’uburyo Ubushinjacyaha bufata uyu nk’umukomisiyoneri.
Me. Bizimana wunganira Camarade akomeza avuga ko iyi ntumwa y’uru rwego ruyobora Ruhago ku Isi, yakoranye na we ndetse ko atari baringa kandi ko no mu yindi mikino yakurikiyeho yifashishijwe mu gufasha ikipe y’Igihugu.
Ikindi uyu munyamategeko agaragaza, ni uko inyandiko mpimbano umukiriya we aregwa, iyo aza kuba yari azi ko ari mpimbano atari ku zohereza no mu rubuga rwa Whatsapp.
Aha ni ho ahera avuga ko asanga umukiriya we adakwiye gukurikiranwa afunze kuko atatoroka Ubutabera, kuko afite aho atuye hazwi ndetse afite ikibazo cy’ubuzima kijyanye n’imyaka ye, bityo ko akwiye kurekurwa agakurikiranwa adafunze.
Ikindi avuga ko Itegeko riteganya ko ashobora gutanga ingwate, akaba yakurikiranwa adafunze. Ingwate Camarade atanga, irimo icyangombwa cy’umutungo ndetse n’icyemezo cy’agaciro ka wo (expertise) gikubye inshuro enye ikiburanywa.
Uregwa yatangaje ko Kalisa Jules Cesar ari umwishingizi we ndetse ko nawe ubwe abyemera, ariko Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo kuko hari impungenge ko yabangamira iperereza.
Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko iburanisha risozwa, hanyuma icyemezo kikazasomwa ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Saa Tanu z’amanywa.
Comments are closed.