Hagiye gusinywa Amasezerano ya 240,000,000Rwf hagati ya Rayon Sport na AIRTEL TIGO

43,280

Bitarenze kino cyumweru, Ikipe ya Rayon Sport irashyiraho umukono ku masezerano y’ubufatanye na AIRTEL TIGO afite agaciro ka miliyoni 2

Mu kiganiro umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport yagiranye na Radio 10 mu itondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 23 werurwe, Bwana SADATE MUNYAKAZI yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru twatangiye uyu munsi ikipe yaa Rayon Sport iri bushyire umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda na kampani y’itumanaho ya AIRTEL TIGO.

Bwana SADATE yavuze ko ano masezerano azamara imyaka itanu akazaba afite agaciro ka miliyoni 240, Sadate yavuze ko kino gikorwa cyaciwe mu ntege n’ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus naho ubundi yagombye kuba yarashyizweho umukono mu minsi mike ishize. Yagize atI:”urebye, ibiganiro byose byarakozwe hagati y’impande zombi, twayemeranijweho, twari no kuba twatumiye itangaza makuru ariko ntibyadukundiye” Yakomemeje avuga we nk’umuyobozi ari burare ayashyizeho umukono kuri ayo masezerano noneho akayohereza abandi bafatanije kuyobora ikipe nabo bagashyiraho umukono.

Bwana Sadate MUNYAKAZI umuyobozi wa Rayon Sport.(photo archive)

Bwana Sadate MUNYAKAZI yavuze ko Rayon Sport izajya yamamaza ibikorwa bya Airtel Tigo ko ndetse abakunzi b’iyo kipe bazakangurirwa kujya bakoresha serivisi za Airtel tigo mu rwego rwo gukomeza imikoranire. Ikipe yacRayon Izajya yambara ikirango cya Airtel Tigo ku kaboko k’iburyo ku mupira wo hejuru, ibyo birango bizajya ku myambaro ikoresha mu marushanwa no mum myitozo. Ayo masezerano avuga ko buri mwaka, AIRTEL TIGO izajya iha Rayon Sport amafranga 4000.000frs buri kwezi angana na 48.000.000frs buri mwaka.

Rayon Sport kugeza ubu yari ifite umuterankunga mukuru ariwe SKOL ariko muri iyi minsi impande zombi zikaba zitari kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe ku buryo bishoboka cyane rwose ko ano masezerano yaseswa mu minsi ya vuba, buravugwa ko aramutse asheshwe hari abandi bafatanyabikorwa barekereje bahita bakora n’ikipe ya Rayon Sport, ikipe ifite abakunzi n’abafana benshi muri iki gihugu.

Comments are closed.