Haiti: Minisitiri w’intebe yeguriye mu buhungiro nyuma y’igitutu cya rubanda

726

Minisitiri w’intebe Henry Ariel wa Haiti yemeye kwegura nyuma y’ibyumweru ari ku gitutu kubera impagarara n’ubugizi bwa nabi birimo kwiyongera mu gihugu cye.

Bibaye nyuma y’uko abategetsi bo mu karere iki gihugu kirimo bateraniye muri Jamaica kuwa mbere ngo baganire ku mpinduka za politike muri Haiti.

Henry yaheze muri Puerto Rico nyuma y’uko amatsinda yitwaje intwaro yamubujije gutaha mu gihugu cye ubwo yari avuye muri Kenya na Amerika.

Mu butumwa bwa video atangaza kwegura kwe, Henry yasabye abaturage ba Haiti kugira ituze.

Yagize ati: “Leta nkuriye irahita yegura ako kanya nihamara gushyirwaho Inama yo guhindura ubutegetsi. Ndashaka gushimira abaturage ba Haiti ku mahirwe bampaye. Ndasaba abanya-Haiti bose ituze no gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke vuba bishoboka.”

Henry yategetse iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho kuva muri Nyakanga (7) 2021 ubwo uwari Perezida Jovenel Moïse yicwaga. Yagiye kenshi asubika amatora avuga ko umutekano ugomba kubanza kugaruka.

Abaturage bageze aho birara mu mihanda bamagana ubutegetsi bwe bavuga ko bashaka perezida wagiyeho atowe.

Mu byumweru bishize amatsinda yitwaje intwaro yageze aho agenzura imihanda y’umurwa mukuru Port-au-Prince asaba ko Henry yegura vuba na bwangu.

Ubutegetsi bwatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Mu gihe Henry yari yagiye muri Kenya agasinya amasezerano yo kohereza abapolisi muri Haiti, ubugizi bwa nabi bwariyongereye ayo matsinda atera kandi atwika za ‘stations’ za polisi anafungura za gereza zitandukanye muri Haiti.

Indege itwaye Henry yabujijwe kugwa muri iki gihugu nyuma y’ibitero byariho byibasira ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru.

Kwegura kwa Henry kumaze iminsi gutegerejwe.

Ihuriro ry’ibihugu byo mu birwa bya Karayibe ryari ryaratangaje ko ribona Henry nk’ikibazo ku mahoro ya Haiti, ko akwiye kwegura hakajyaho Inama y’inzibacyuho yo guhererekanya ubutegetsi.

Mbere, Washington yari yifuje ko Henry asubira mu gihugu akayobora guhererekanya ubutegetsi, ariko ubukana bw’impagarara mu gihugu bwatumye Washington ihindura ibitekerezo.

Henry, adashyigikiwe na Amerika cyangwa abaturanyi be, byabonekaga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye uretse kwegura.

Jimmy “Barbecue” Chérizier wahoze ari umupolisi, ukuriye amatsinda yitwaje intwaro muri Haiti, yakomeje gusaba ko Henry yegura.

Henry yatangaje ko ashaka gusubira muri Haiti ariko ko umutekano ugomba kumera neza mbere y’uko asubirayo, nk’uko byatangajwe n’abategetsi ba Amerika bari mu biganiro by’i Kingston muri Jamaica ejo kuwa mbere.

Umwe mu bategetsi ba Amerika yavuze ko Henry yafashe icyemezo cyo kwegura kuwa gatanu ariko yategereje ko ngo habanze habe ibyo biganiro.

Ukuriye ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken yavuze ko Amerika izatanga ayandi miliyoni 100$ ku ngabo 1,000 zishyigikiwe na ONU byitezwe ko zizaba ziyobowe na Kenya zizajya kugarura amahoro muri Haiti.

Umukuru w’ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ka Karayibe, Perezida Irfaan Ali wa Guyana, yavugiye i Kingston ko “twemeye kwegura kwe ngo hahite hajyaho inama y’inzibacyuho igizwe n’indorerezi ebyiri, n’abantu barindwi batora, bavuye mu nzego zitandukanye zirimo abikorera, sosiyete sivile, n’umukuru w’idini.”

Iyo nama “izahita” igena minisitiri w’intebe w’agateganyo, nk’uko Perezida Ali yabivuze, kandi ko umuntu wese uteganya kwiyamamaza mu matora ataha atagomba kuba mu bagize iyo nama.

Byitezwe ko iyo nama izategura amatora ya mbere muri Haiti kuva mu 2016.

Comments are closed.