Hamas yasubije ku cyifuzo cy’agahenge muri Gaza

358
Kwibuka30

Hamas ivuga ko yatanze igisubizo cyayo ku cyifuzo cyuko haba akandi gahenge muri Gaza.

Ibikubiye muri icyo cyifuzo – byatanzwe na Israel, Amerika, Qatar na Misiri – ntibyatangajwe.

Mbere byari byatangajwe ko kizaba kirimo agahenge k’ibyumweru bitandatu, ubwo abandi Banya-Israel bashimuswe bazarekurwa bakaguranwa imfungwa z’Abanya-Palestine.

Israel na Amerika byombi byavuze ko birimo gusuzuma igisubizo cya Hamas.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken, ubu uri mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko kuri uyu wa gatatu aganira n’abategetsi bo muri Israel ku gisubizo cya Hamas.

Mu gihe Blinken nta kimenyetso yatanze cy’uko Amerika itekereza kuri icyo gisubizo, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko “kirimo gukabya gacye” – yumvikanisha ko ubutegetsi bwa Israel butazemera mu buryo bworoshye ibyo uyu mutwe urimo gusaba.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Hamas yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mutwe watanze “icyerekezo cyiza” mu gusubiza kuri icyo cyifuzo, ariko usaba ko hari bimwe bikorerwa ubugororangingo bijyanye no kongera kubaka Gaza, kugarura abaturage bayo mu ngo zabo no ku bigenewe abakuwe mu ngo zabo.

Uwo mutegetsi yavuze ko Hamas yanasabye ko habaho impinduka ku buryo abakomeretse bafashwemo, harimo no kubasubiza iwabo no kubohereza mu bitaro byo mu mahanga.

Hashize igihe kigera ku cyumweru Hamas yohererejwe icyo cyifuzo, ariko uyihagarariye yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko byabafashe kugeza ejo ku wa kabiri kugira ngo bashobore gusubiza kuko bimwe mu bikubiye muri icyo cyifuzo byarimo “urujijo ndetse bidasobanutse”.

Minisitiri w’intebe wa Qatar Sheikh Mohammed Bin Abdulrahman al Thani yavuze ko igisubizo cya Hamas muri rusange ari “cyiza”.

Imbarutso y’intambara yo muri Gaza yabaye igitero cyambukiranya umupaka kitari cyarigeze kibaho mbere cyagabwe n’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,300, naho abandi bagera hafi kuri 250 barashimutwa.

Kwibuka30

Kuva icyo gihe abantu barenga 27,500 bamaze kwicirwa muri Gaza, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri Gaza, itegekwa na Hamas ndetse izitiwe na Israel na Misiri kuva mu mwaka wa 2007.

Hamas ntiyemewe mu bihugu byinshi biyifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Mu gihe cy’agahenge kamaze icyumweru kagezweho mu mpera y’Ugushyingo (11) mu 2023, abashimuswe 105 b’Abanya-Israel hamwe n’abanyamahanga bararekuwe, baguranwa Abanya-Palestine 240 bari bafungiye mu magereza yo muri Israel.

Igihe akandi gahenge ako ari ko kose kabera, gishobora guhura n’imbogamizi itewe n’ibyavuzwe muri iki cyumweru n’abategetsi ba gisirikare ba Israel, ko igisirikare cya Israel “kirimo gutera intambwe” mu guhiga umukuru wa Hamas muri Gaza, Yahya Sinwar.

Ariko Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu arimo kotswa igitutu cyinshi imbere muri Israel kugira ngo agere ku masezerano yo gutuma abashimuswe basigaye barekurwa. .

Umwuka urimo kwiyongera w’amakuba mu karere, na wo wiyongera ku byihutirwa Minisitiri Blinken azanye mu mujyi wa Tel Aviv wo muri Israel, mu gihe yahageze ashaka ko hari intambwe iterwa ku masezerano.

Amerika irimo kurushaho kugerageza kuburizamo ko ibintu byafata indi ntera yagutse mu karere, nyuma y’igitero cy’indege nto itarimo umupilote (izwi nka drone) cyishe abasirikare batatu b’Abanyamerika muri Jordan.

Amerika yihimuye igaba ibitero byo mu kirere ku mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran muri Syria na Iraq, ndetse irimo kuburira ko izagaba ibindi bitero.

Amasezerano y’agahenge muri Gaza abonwa n’Amerika nk’uburyo burimo gushyira mu gaciro cyane bwo kugabanya ko ubushyamirane bwagera ahandi hantu ha kure.

Ku wa kabiri, Israel yemeje ko abantu 31 mu 136 bashimuswe basigaye muri Gaza, bishwe.

Rear Admiral Daniel Hagari, umuvugizi w’ingabo za Israel (IDF), yavuze ko imiryango yabo yabimenyeshejwe kandi ko abategetsi bazakomeza guharanira ko abashimuswe basigaye bagarurwa.

Hagari yagize ati: “Iyi ni inshingano irimo gushyira mu gaciro, inshingano yo ku rwego rw’igihugu n’inshingano yo ku rwego mpuzamahanga kandi iki ni icyerekezo cyacu ndetse ni uku tuzakomeza gukora.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.