Hamenyekanye abasifuzi bari busifure umukino wa Rayon Sport na APR FC

5,529
Kwibuka30
Umukino wa APR na Kiyovu wambuwe Twagirumukiza Abd - Inyarwanda.com

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze kwemeza abasifuzi bane bari busifure umukino w’ishiraniro uhuza Rayon sport na APR FC

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Gicurasi 2022 ahagana saa cyenda kuri stade ya Kigali i Nyamirambo nibwo hateganijwe umukino w’ishiraniro uri buhuze ikipe ya Rayon Sport FC na APR FC, ni umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri mu guhatanira igikombe cy’amahoro.

Kwibuka30

Uno mukino uri bwakirwe na Rayon sport ni umwe mu mikino uteganijwe ko uri bukurikirwe n’abantu benshi kuko muri ino mikino ibiri hagomba kuboneka ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma wa rino rushanwa.

Kuri ubu FERWAFA yamaze gushyira hanze amazina y’abasifuzi bari buhagararire uno mukino, abo ni Bwana RUZINDANA NSORO, umusifuzi mpuzamahanga uri bube ahagarariye abandi hagati mu kibuga, ku mpande araba ari gufashwa na J.P Ngabonziza na Muugabo Eric mu gihe umusifuzi wa kane ari Ishimwe Didier bose bafite uburambe mu gusifura.

Undi mukino wa kimwe cya kabiri uzaba ku munsi w’ejo, uzahuza ikipe ya Police FC na AS Kigali.

Comments are closed.