Hamenyekanye akayabo k’amafaranga u Rwanda rwinjije mu kwakira imikino itandukanye

14,043

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko amarushanwa mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 30. 

Byagarutsweho na Minisitiri wa Siporo  Aurore Mimosa Munyangaju, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama 2022. 

Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko amafaranga yakiriwe mu gice cya mbere cy’uyu mwaka ari menshi cyane  ugereranyije na miliyari 6.7 Frw u Rwanda rwashoye mu kwakira ibi bikorwa.

Minisitiri Mimosa yakomeje agira ati: “Amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye yagaragaje ko urwego rwa Siporo rwashorwamo imari ndetse rukanabyara imirimo ku bakina ndetse no kubatanga serivisi zishamikiye ku mikino”.

Yanakomoje ku marushanwa yo mu gihugu na yo akeneye kongererwa imbaraga kugira ngo azamure ireme ryareshya abashoramari mpuzamahanga. 

Ati: “Ni ngombwa rero ko amarushanwa yo mu gihugu azamura ireme ryayo ku buryo abayategura babasha kureshya no gukundisha abashoramari kuyishora mu mikino, mu marushanwa no muri za clubs”.

Minisitiri Munyangaju  yanabwiye abitabiriye ikiganiro ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo, Leta irateganya gushyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo bya siporo cyane cyane binyuze mu gukorana n’abikorera.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato, hateguwe amarushanwa yahuje amashuri mu mikino itandukanye yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Siporo mu mashuri rifatanyije n’ingaga zireberera iyo mikino kandi aya marushanwa azakomeza.

Comments are closed.