Hamenyekanye icyavuye mu biganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi i Luanda

9,765

Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bagiranye ibiganiro bigamije gushakira amahoro igice cy’uburasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Nyakanga 2022 Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bwana Felix Tshisekedi yahuriye mu gihugu cya Angola na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ibiganiro byayobowe na Perezida wa Angola mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara ivugwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu nyuma y’aho umutwe wa M23 wongeye kubura umutwe ugafata uduce tutari duke two muri DRC.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko abayobozi bombi bemeranijwe ko igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igomba gushaka umuti uhamye w’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, umutwe Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko ufashwa byeruye na Leta ya Tshisekedi.

Undi mwanzuro mu myanzuro itatu wafatiwe muri iyo nama, ni uko Leta ya Congo ubwayo igomba gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23, umutwe umaze kwigarurira uduce tutari duke tw’Uburasirazuba bwa Congo.

Umwanzuro wa gatatu uvuga ko hagomba gushyirwaho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bagahura kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 noneho hakigirwa hamwe icyakorwa kugira ngo hahoshwe umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati y’ibihugu byombi.

Abakurikiranira hafi politiki y’ibi bihugu ndetse n’iyi ntambara iri kubera muri Congo barasanga bino biganiro bidafite icyo byungura Congo mu gihe cyose Leta ya Congo itarashaka kuganira n’umutwe wa M23, cyane ko muri ibyo biganiro, u Rwanda rwakomeje guhakana uruhare urwo arirwo rwose muri iyo ntambara nk’uko DRC yakomeje kubyemeza, ndetse na Congo bikavugwa ko yavuze ibimenyetso nyabyo bishinja u Rwanda kuba arirwo rufasha umutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma avuga ko badateze kuva mu birindiro igihe cyose Leta ya Congo itaremera kugarura uwo mutwe mu biganiro ndetse Leta ikemera gushyira mu bikorwa ibyo bemeranijwe, ikintu Leta ya Tshisekedi yarahiye irarengwa ko itakora. Major Willy Ngoma yagize ati:”Twe turaharanira uburenganzira bwacu bw’ibanze nk’Abenegihugu banzwe bakameneshwa n’igihugu cyatwibarutse, turasaba ko Leta yatwemera ikadufata nk’abandi bakongomani, bakareka kutwicira ababyeyi n’abana”

Kugeza ubu ntiharamenyekana amaherezo y’iyi ntambara mu gihe abayirimo mu buryo butaziguye kandi bigaragara ko bafite imbaraga batigeze bahabwa umwanya ngo bashyikirize ibyifuzo byabo bityo amahoro abe yabasha kugaruka muri ako gace kamaze gushegeshwa n’intambara.

Comments are closed.