Hamenyekanye impamvu umupasitoro ukomeye mu Rwanda yatawe muri yombi

772

Amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Umushumba wa Bethesda Holy Church, Bishop Rugamba Albert, yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yahamirije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko Bishop Rugamba ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Comments are closed.