Hamenyekanye impamvu RIB yataye muri yombi umukozi wo muri minisiteri y’urubyiruko

1,232

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwemeje ko uwitwa NIGENA Patrick wari ushinzwe guhanga udushya no guteza imbere impano yatawe muri yombi azira ibyaha bijyanye na ruswa.

Ibi bibaye nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa kane amakuru yari atangiye guhwihwiswa avuga ko Patrick yaba yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, abinyujije ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, ubuvugizi bw’ubugenzacyaha bwemeje neza ko uyu mugabo ari mu maboko y’urwo rwego nyuma y’aho aketsweho icyaha cyo kwakira ruswa.

Ubutumwa bwa RIB buragira buti:”RIB yafunze Nigena Patrick,Umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko. Akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnect Award 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti:”…Ukekwaho icyaha akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha

Niyigena Patrick  akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo, icyo gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite, aramutse agihamijwe n’urukiko,  yahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 10.

Comments are closed.