Hamenyekenaye ibyo Perezida Kagame yavuganye na Guteres uyobora Loni ku kibazo cya DRC

8,546
RPF

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twiter, perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru wa LONI ku kibazo cya Congo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere perezida Paul KAGAME uyobora u Rwanda yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza n’umunyamabanga mukuru wa Loni Bwana Antonio GUTERRES, ndetse baganira bihagije ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanirademokarasi ya Congo.

Perezida Kagame ushimangira ko ikiganiro bagiranye kuri terefoni na Bwana Guterres cyagenze neza yagize ati:”uburyo n’ubushobozi bwo guhosha …no gukemura ibibazo ngo hagerwe ku musozo unyuze mu mahoro ari ahacu ho kubakira ku muhate w’i Nairobi, Luanda n’undi muhate w’amahanga!”

Perezida KAGAME yakomeje avuga ko umwanzuro wafatiwe hamwe ari uko ugukemura ibibazo bihari ari ahabo, ko bakwiye gushyira hamwe gushakira umuti urambye ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho Perezida FELIX Tshisekedi wa DRC afashe umwo buri ruhande rwaanuzro wo kwirukana uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu bwana Vincent KAREGA.

Umutekano ukomeje kuba iyanga mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’aho mu ntangiriro z’icyumweru gishize iminwa y’imbunda yari igihe itavuga yongeye kubura hagati y’ingabo z’igihugu FARDC na M23 aho buri ruhande rushinja urundi kurugabaho ibitero.

Kugeza ubu amakuru ari ku rugamba yemeza ko umutwe wa M23 wabyungukiyemo kuko wabashije kwigarurira utundi duce twiyongera ku two yari imaranye amezi asaga ane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.