Hari abarimu batanyuzwe n’uko Umwarimu SACCO wagabanyije inguzanyo

4,360
RPF

Nyuma y’aho ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO busabye abanyamuryango b’iyi Koperative kwihanganira uburyo bwahisemo bwo gutanga inguzanyo kandi bigakorwa gahoro gahoro, bamwe mu barimu bagaragaje kutishimira iyi nkuru.

Mu itangazo Umwalimu SACCO yageneye abanyamuryango bayo, rivuga ko nyuma y’uko abarimu bongejwe umushahara umwaka ushize, ubunini bw’inguzanyo zisabwa ziyongereye cyane.

Igipimo cy’inguzanyo ziri mu banyamuryango ugereranyije n’umutungo rusange w’ikigo cyari kuri 85% mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 kandi kitagomba kurenga 80% nk’uko amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) abiteganya.

Kuva tariki ya 01 Mutarama kugeza tariki 20 Kamena uyu mwaka, inguzanyo zatanzwe zigera kuri miliyari 128 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe hari hateganyijwe gutanga inguzanyo zingana na miliyari 150 muri uyu mwaka wose wa 2023.

Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO bugaragaza impungenge z’uko wazagira icyuho kitari munsi ya miliyari 50 mu gihe waba utagabanyije umuvuduko utangaho inguzanyo.

Bamwe mu barimu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahise bagaragaza ko batishimiye icyemezo cyafashwe.

Harerimana Fredric yagize ati: “Uwagenzura neza wasanga ayo yose ari mu nguzanyo yose atari mu maboko y’abarimu. Mureke umuntu ahemberwe aho ashaka!”.

Ntawuhiganayo ati: “Abarimu dukorera ku irengayobora nta bihano muhabwa kuko inguzanyo duhabwa iva ku mafranga Leta idushyiriramo ikindi niba mutaduhaye inguzanyo mu biruhuko muzayiduha twigisha kandi ubu ari bwo dufite umwanya wo kuyikoresha?”.

Uwiyita Damira we yagize ati: “Turifuza kumenya igihe serivisi yo gutanga inguzanyo izongera gufungurirwa kuko kuva hasohoka iri tangazo ryo kugabanya umubare w’inguzanyo zitangwa, iyo ubajije ku ishami rya SACCO bakubwira ko email twajyaga twoherezaho dosiye ifunze, kuko nta resebusiyo tukibona twohereje”.

Nsabimana Jean Claude yibaza impamvu arenganyijwe kandi atarigeze asaba inguzanyo.

Laurence Uwambaje, umuyobozi wa Umwalimu SACCO

Ati: “Ubu nkanjye utaragujije ndarenganye (Victim) y’abagujije mbere koko? Ibi si byo rwose”.

Dr Teddy Kaberuka, umuhanga mu by’ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo iyi Koperative Umwalimu SACCO yakoze ubwabyo bitayiganisha mu gihombo.

Ati: “Icyo bivuze ntabwo bakurikije amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu kuko ikigero cy’inguzanyo ikigo cy’imari gitanga gikurikiza amabwiriza ya BNR, hari ikigero utagomba kurenza bitewe n’amafaranga ufite.

Biragaragara ko batitaye kuri ayo mabwiriza ahubwo bakarenza icyo gipimo. Batanze inguzanyo nyinshi ugereranyije n’izo bakagombye gutanga”.

Akomeza avuga ko Umwalimu SACCO ugize amahirwe ukishyurwa inguzanyo bakunguka cyane kuko batanze menshi.

Ariko bagize ibyago abakiliya benshi bakananirwa kwishyura bagwa mu bihombo ku buryo ngo no kuzivanayo byagorana kuko batanze amafaranga arenze ubushobozi bakagombye kuba batanga.

Yagize ati: “Ni inzira ebyiri icyo kintu gishobora kubaganishamo bitewe n’ukuntu abo bahaye inguzanyo bishyuye”.

Kuri we avuga ko ari integuza Umwalimu SACCO watanze ku bakiriya babo kugira ngo bamenye icyabaye noneho basubire muri wa murongo itegeko ribemerera igipimo bagomba gutangaho inguzanyo ugereranyije n’amafaranga bafite.

Tariki 21 Nzeri 2022 Imvaho Nshya yasabye amakuru Umwalimu SACCO ajyanye no kumenya inguzanyo zatanzwe n’amafaranga yinjije ndetse na gahunda zayo zijyanye na NST1, ariko ntiyatanga amakuru.

Nyumo yo kumenya ko muri Koperative Umwalimu SACCO havugwamo ibibazo by’inguzanyo, tariki ya 06 Werurwe 2023 Imvaho Nshya yarongeye yandika yibutsa ariko ntiyasubizwa.

Umwaka ushize mu Nteko Rusange y’abanyamuryango b’Umwalimu SACCO, ubuyobozi bwayo bwavuze ko inyungu yavuye mu nguzanyo yatanzwe kugeza mu Ugushyingo 2021, yasagaga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2022, habonetse inyungu ya miliyari 12Frw. Intego bihaye ni uko mu 2023 bazunguka miliyari 13Frw.

Imibare ya Umwalimu Sacco igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2021, arenga miliyari 80Frw ari yo yari ari mu baturage nk’inguzanyo mu gihe kugeza mu Ugushyingo 2022, ari mu baturage yatanzwe nk’inguzanyo yasagaga miliyari 110Frw.

Ni mu gihe kuva muri Mutarama kugeza Kamena 2023, hari hamaze gutangwa inguzanyo ya miliyari 128.

Leave A Reply

Your email address will not be published.