Nyaruguru:Hari Abarwanyi baturutse i Burundi bateye u Rwanda mu ijoro ryakeye basubizwayo bamwe muri bo bahasiga ubuzima.

19,448

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda(MINADEF) iravuga ko mu ijoro ryakeye ahagana saa sita n’iminota 20, hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda(RDF) mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.

Nyaruguru aho abo barwanyi bateye bagasubizwa inyuma byihuse bamwe bahapfiriye

“Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yagize ati: “ Abarwanyi binjiye baturutse mu Burundi batugaba ho igitero ku birindiro bya RDF biri mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru. Twabasubijeyo baca aho binjiriye bava i Burundi ariko hapfuyemo abarwanyi bane, tubambura imbunda n’ibikoresho by’itumanaho bya gisirikare. Abasirikare bacu batatu bakomeretse byoroheje kandi turizeza Abanyarwanda ko RDF izahana abagize uruhare muri ibi bitero bose.”.

Itangazo MINADEF ishyize ku rubuga rwayo rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2020, rivuga ko abo barwanyi bishwemo abantu bane ndetse bakaba bataye ibikoresho byabo birimo intwaro n’amaradio abasirikare bavuganiraho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iryo tangazo rivuga ko abasirikare batatu ari bo bakomeretse ariko mu buryo bworoheje.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko Ingabo z’u Rwanda zikirimo gukurikirana abo barwanyi.

Itangazo MINADEF ishyize ku rubuga rwayo rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2020, rivuga ko abo barwanyi bishwemo abantu bane ndetse bakaba bataye ibikoresho byabo birimo intwaro n’amaradio abasirikare bavuganiraho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iryo tangazo rivuga ko abasirikare batatu ari bo bakomeretse ariko mu buryo bworoheje.

Iryo tangazo rigira riti “abo barwanyi bateye baturuka i Burundi kandi bahunze basubirayo… Turizeza Abanyarwanda ko ingamba zizafatirwa abari inyuma y’ibyo bikorwa”.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko abo barwanyi bari bafite umugambi wo kugirira nabi abaturage bo mu mudugudu w’icyigererezo wa Yanze urindiwe umutekano, ariko ukaba uri ku ntera ya kilometero imwe uvuye ku mupaka u Rwanda ruhuriraho n’u Burundi.

Iryo tangazo kandi rivuga ko abarwanyi bateye mu Rwanda bavuye mu ngabo z’u Burundi bahise basubirayo mu birindiro byazo biri ahitwa Gihisi muri Komine Bukinanyana iri mu ntara ya Cibitoke.

Comments are closed.