“Hari n’itike igura miliyoni 2” – Derby ya Rayon sport na APR FC yahumuye.

289
kwibuka31

Mu gihe habura iminsi mike gusa ikipe ya APR FC ikakira ikipe ya Rayon Sport FC, kuri ubu ibiciro by’abashaka kuzareba uwo mukino byagiye hanze aho hari n’itike yashyizwe kuri miliyoni ebyiri.

Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yashyize hanze ibiciro by’amatike ku bashaka kureba umupira uzahuza iyo kipe imaze kumera nk’iyigaruriye ibikombe byose mu Rwanda n’ikipe ya Rayon Sport, ikipe ifatwa nk’ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Ikipe ya APR FC yavuze ko itike y’ahasigaye hose ku ruhande rwo hejuru igura amafaranga 2000, mu gihe ahasigaye hose ku ruhande rwo hasi tike igura amafaranga 2000.

Ahazwi nka Classic hazishyurwa amafarnga 15,000 m u gihe ushaka kwicara kuri VIP azishyura 30,000frs, itike ya VVIP ikazishyurwa 50,000frs.

Muri Executive seat, umwanya ugurishwa 100,000frs, mu gihe muri sky Box abantu bakunze kwita “Mu Kizuru” ho uhashaka azishyura miliyoni 2 z’amanyarwanda.

Umukino uzahuza aya makipe yombi muri championnat y’u Rwanda RPL, uzaba kuwa gatandatu taliki ya 8 Ugushyingo 2025, amakipe yombi akazahurira muri Stade Amahoro.

Aya makipe yombi agiye guhura mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri, APR FC ikaba iri ku mwanya wa munani.

Comments are closed.