Hashyizwe hanze amazina n’amafoto y’abahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato

5,933
Kwibuka30
Abashinjwa gusambanya ku gahato bagiye kujya baburanishirizwa aho icyaha  cyabereye - Amizero

Abantu basaga 300 ni bo bamaze gutangazwa ku rutonde rw’ubushinjacyaha bukuru ko bahamijwe ibyaha bishingiye ku gitsina nko gusambanya ku gahato.

Abasohowe ku rutonde ni abahamijwe ibyaha n’inkiko ku buryo budasubirwaho ndetse bagahabwa ibihano.

Amazina y’abantu 322 aherekejwe n’amafoto yabo ni yo yagaragajwe ku rutonde rwashyizwe hanze n’ubushinjacyaha.

Itangazo riherekeje uru rutonde rivuga ko aba ari abahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato mu nzego zose z’ubutabera ku buryo urubanza rwamaze kuba itegeko.

Kwibuka30

Uru rutonde rusohotse ku nshuro ya mbere bitari bimeneyerewe rwiganjeho abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina mu myaka 10 ishize.

Barimo ibitsina byombi. Ni ukuvuga abagabo basambanyije ku gahato abagore cyangwa abana b’abakobwa barimo n’abatarageza ku myaka 18 y’ubukure.

Hari kandi n’abagore cyangwa abakobwa bahamijwe gusambanya ku gahato abana b’abahungu, umuto mu bahohotewe akaba ari uruhinja rw’umwaka umwe.

Umukuru mu bakorewe icyaha ni umukecuru w’imyaka 73 wasambanyijwe mu mwaka wa 2016 n’umuhungu we wari wujuje imyaka 29 icyo gihe.

Comments are closed.