Havumbuwe umugambi wa FARDC n’ingabo z’u Burundi ugamije kwica abanyamulenge muri Congo

8,454
Kwibuka30

Ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC zirashinjwa gutegura umugambi wo gutera no kurimbura Abanyamulenge bo muri Congo.

Ishyirahamwe riharanira kurengera ubusugire bw’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge uzwi nka TWIRWANEHO watanze impuruza uvuga ko wamaze kuvumbura umugambi mubisha uhuriwe n’igisirikare cya Leta ya Congo FARDC n’icy’i Burundi, umugambi ugamije gutera no kurimbura abatutsi b’abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Umuvugizi w’iryo shyirahamwe, aravuga ko afite amakuru kandi yizewe ko ingabo z’u Burundi zirenga 250 zambutse umugezi wa Rusizi, ndetse ko izo ngabo z’u Burundi zimaze guhura n’iza FARDC i Uvira bakaba bari gutegura igitero simusiga kigamije kurimbura abatutsi b’Abanyamulenge.

Iryo shyirahamwe ryandikiye urwandiko umuryango w’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Africa EAC ndetse na Perezida Tshisekedi Felix rutabariza ubuzima bw’Abanyamulenge bari mu kaga kagiye guterwa n’izo ngabo.

Kwibuka30

Muri urwo rwandiko, umuvugizi wa Twirwaneho yavuze ko hari gutegurwa genocide kandi ko nohatagira igikorwa bazicwa bakarimburwa amahanga arebera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yahakanye ayo makuru, avuga ko nta musirikare w’umurundi uri muri Congo, yagize ati:”Nta musirikare n’umwe wacu ari ku butaka bwa Congo, turabizi neza ko hari imitwe irwanya Leta yacu ikorerayo, ariko icyo twe dukora tuzarinda imbibe n’inkiko z’igihugu cyacu”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twiter, umuyobozi wungirije w’umutwe wa M23 General Sultan Makenga nawe yavuze ko ayo makuru azwi neza, kandi ko zino ngabo z’i Burundi zinjiye mu minsi 15 ishize ko nta kindi kigamijwe kitari ukurimbura abatutsi.

Kugeza ubu ntacyo ubuvugizi bwa FARDC bwari bwatangaza kubijyanye n’aya makuru, gusa benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho mu gihe ingabo z’u Burundi, iza FARDC na FDLR zizaba zihuje mu kurwanya imitwe inyuranye iri muri Congo.

Comments are closed.