HCR ntiyemeranywa na HRW kuri raporo ishinja u Rwanda gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu

289
kwibuka31

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yamaganye raporo y’umuryango Human Rights Watch irishinja kugira uruhare mu gucyura “ku ngufu” impunzi z’Abanyarwanda.

Muri Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyarwanda zirenga 1100 zari zaragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasiazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’ihuro AFC/M23 n’abakozi ba HCR.

Tariki ya 18 Kamena, umuryango HRW wasohoye raporo ivuga ko AFC/M23 yakuye aba Banyarwanda mu nkambi z’impunzi, ibakusanyiriza i Goma mbere yo kuzohereza mu Rwanda ku ngufu ibifashijwemo na HCR.

Grandi wagiriye uruzinduko i Kinshasa, i Kigali no mu mujyi wa Goma mu cyumweru gishize, ku wa 1 Nzeri yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko raporo ya HRW irimo ibinyoma kuko aba Banyarwanda batacyuwe ku ngufu.

Yagize ati:“Raporo si ukuri. Aba bantu babonywe na M23 nta ruhare HCR ibigizemo. Twavugishijwe ubwo hagati ya M23 n’u Rwanda hari imbogamizi ijyanye n’uko bataha. Icyo gihe nta yandi mahitamo twari dufite keretse guherekeza aba bantu.

Filippo Grandi yavuze ko nta munyarwanda wacyuwe ku gahato

Umuyobozi wa HCR yasobanuye ko nyuma y’aho aba Banyarwanda batashye muri Gicurasi, habayeho gahunda yo gutegura uburyo n’abandi barimo abakiri mu nkambi y’agateganyo ya Goma bataha ku bushake, tariki ya 25 Kanama hacyurwa 533.

Ati:“Mu minsi mike ishize twacyuye abantu 533. Iki gikorwa cyagenzuwe natwe mbere y’uko bagenda. Aba ni abantu bavuye mu nkambi yacu y’agateganyo i Goma kugira ngo bacyurwe mu Rwanda. Twasanze byarakozwe ku bushake bwa bose.

Grandi yatangaje ko HCR n’abafatanyabikorwa biri gutegura uburyo abandi Banyarwanda bakiri muri RDC bataha, kandi ko iri shami rya Loni ribona amakuru y’abasaba gucyurwa, rikanayagenzura.

Ku ikubitiro, Leta ya RDC ni yo yamaganye igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda muri Gicurasi, biturutse ahanini ku kuba byarakorewe mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ifata nk’umwanzi wayo.

Umuyobozi wa HCR yavuze ko ibibazo by’impunzi bikwiye gukemurwa mu buryo burimo kuziha ibyangombwa zikenera umunsi ku wundi, no kuzicyura mu gihe zifuza gutaha. Yasabye abantu kwirinda kuzifashisha mu nyungu za politiki.

Comments are closed.