Hezbollah yemeje ko komanda wayo yiciwe mu gitero cya Israel

358

Ifoto yo mu itangazo rya Hezbollah ryo ku itariki ya 31 Nyakanga (7) mu 2024 igaragaza Fuad Shukr

Hezbollah yemeje ko umwe muri ba komanda bo hejuru ba gisirikare bayo yiciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere mu murwa mukuru Beirut wa Liban.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, uwo mutwe ushyigikiwe na Iran wavuze ko umurambo wa Fuad Shukr wasanzwe mu byasenyutse by’inyubako yarashweho na Israel mu gitero cyo ku wa kabiri.

Abandi bantu bane biciwe muri icyo gitero, barimo abana babiri. Mbere, igisirikare cya Isarel cyavuze ko Shukr ari we wari ugambiriwe “kwicwa hashingiwe ku makuru y’ubutasi”.

Cyavuze ko icyo gitero cyari icyo gusubiza ku gitero cya rokete cyishe abantu 12 ku wa gatandatu mu gace ka Golan Heights kigaruriwe na Israel. Israel ivuga ko uwo komanda yafashije mu gutegura icyo gitero cyo ku wa gatandatu.

Fuad Shukr, wari uri mu kigero cy’imyaka 60, yemezwa ko yari umujyanama wa gisirikare ukomeye w’umukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah.

Icyo gitero yiciwemo cyibasiye inyubako y’i Haret Hreik, agace k’i Dahiyeh, mu nkengero ya Beirut.

Ni agace karinzwe cyane, gatuwe mu bucucike. Dahiyeh ubwayo na yo ikikijwe na za bariyeri (barrières) za Hezbollah.

Abana biciwe muri icyo gitero cyo mu kirere bari umuhungu w’imyaka 10 na mushiki we w’imyaka itandatu. Itangazo rya Hezbollah ryavuze ko Shukr ashyingurwa kuri uyu wa kane.

Minisitiri w’intebe wa Liban Najib Mikati yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi”.

Gusubiza kwa Israel kuri cya gitero cyo ku wa gatandatu cyo mu gace ka Golan Heights kwari kwitezwe na benshi. Guverinoma ishinzwe umutekano ya Israel yari yahaye uruhushya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu rwo gufata icyemezo ku buryo bwo kwihoreramo.

Inyubako yangiritse mu gitero

Inyubako yo mu nkengero ya Beirut yarashweho na Israel ni nkaho yose yasenyutse

Kwihorera kwa Hezbollah ubu ni nkaho kwitezwe nta kabuza. Mu gihe cyashize, uwo mutwe ufite intwaro zikomeye, ufashwa na Iran, wasubije ku kwicwa kw’abawugize bo ku rwego rwo hejuru, ubikora urasa ibisasu bya rokete muri Israel.

Mbere gato y’itangazo rya Hezbollah, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ijambo ryanyuze kuri televiziyo yemera ko “imbere hari iminsi igoye”.

Yongeyeho ati: “Kuva haba igitero i Beirut, hari inkeke zumvikanira mu byerekezo byose. Twiteguye icyabaho cyose.”

Mbere yaho ku wa gatatu, umukuru wa politike w’umutwe wa Hamas wo muri Palestine – na wo ufashwa na Iran – yiciwe mu gitero mu murwa mukuru Tehran wa Iran.

Israel nta cyo yari yabivugaho ariko yasezeranyije gusenya Hamas nyuma y’igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023 uwo mutwe wagabye mu majyepfo ya Israel, cyiciwemo abantu bagera ku 1,200.

Ubwoba bwuko hashobora kwaduka intambara mu karere bwatumye amahanga asaba impande zose kugaragaza kwifata.

Hasanzwe hariho imirwano ihoraho hagati ya Hezbollah na Israel ariko iyo mirwano yafashe indi ntera kuva haba cya gitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu mwaka ushize.

Hezbollah ishyigikiye Hamas  yafunguye urugamba ruto rwa kabiri mu majyaruguru ya Israel, ndetse kuva icyo gihe impande zombi, Israel na Hezbollah, zakomeje kurasanaho.

Kandi nubwo kugeza ubu impande zombi zitagiye mu ntambara isesuye, ibitero biba hafi buri munsi byashegeshe abaturage bo muri Israel no muri Liban.

Comments are closed.