Hifashishije kajugujugu mu kugeza inkingo za covid-19 mu bice by’icyaro

10,742

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, inkingo z’Icyorezo cya COVID-19 zakwirakwijwe mu Gihugu hose ndetse ikaba zirara zigejejwe ku bitaro by’Uturere n’iby’Intara bisaga 50, n’ibigo nderabuzima 508 biherereye mu bice bitandukanye. 

Imodoka zitwara izo nkingo zazindukiye mu Mujyi wa Kigali ahaherereye izo nkingo, ndetse mu bice byo mu cyaro bitagendwa izo nkingo zatwawe n’indege za gisirikare z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Polisi y’Igihugu (RNP) zo mu bwoko bwa helicopter.

Izo ndege zaguye mu bice byo mu Majyepfo y’Igihugu (Huye n’ahandi), mu Majyaruguru (Burera), mu Burasirazuba (Bugesera) n’Iburengerazuba, aho zegerezaga ibigo nderabuzima inkingo zikenewe bitewe n’umubare w’abakingirwa bahari

Abayobozi b’ibitaro ni bo baje gufata inkingo ku bubiko bwazo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, bakaba na bo bahita bazigeza mu bigo nderabuzima aho inkingo zizatangirwa ku munsi w’ejo hakingirwa ibyiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura no kuzahazwa na COVID19.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inkingo za COVID19 zaraye zakiriwe, uyu munsi zirara zigejejwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Leta mu gihugu hose, aho igikorwa cyo gukingira kizabera. Ivuga kandi ko amatsinda akurikirana igikorwa cy’ikingira yamaze gutegurwa mu bitaro byose by’uturere.

Ayo matsinda arimo abakozi bashinzwe gutanga inkingo, abashinzwe gukusanya amakuru y’abakingirwa, abashinzwe ibikoresho ndetse n’abakurikirana ingaruka zaterwa n’urukingo.

Imodoka zari ziteguye kujyana inkingo mu bice bitandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yasobanuye ko abagiye gukingirwa ku ikubitiro bazwi; ni uguhera ku Bajyanama b’Ubuzima kuzamura kugeza ku muganga mukuru mu bitaro bya kaminuza, abakozi bo kwa muganga, mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima.

Abandi ngo ni abafite indwara karande bakunda no kwivuriza muri ibyo bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro ku buryo kubamenya na bo byoroshye. Ikindi kiciro ni icy’abantu bakuru bafite hejuru y’imyaka y’amavuko 65 bafite indwara karande cyangwa batazifite.

Ati: “[…] Ntihakagire umuntu uhaguruka ngo yitumire ajye ku kigo nderabuzima kwikingiza kandi dufite uburyo tuza kumuhamagara, bitabujije ko ashatse gusobanuza hari Inzego z’ibanze n’Inzego z’ubuzima yasobanuza, niba hari uwacikanwe dukora urutonde kugira ngo tube twasuzuma ikibazo cye”.

Biteganyijwe ko abandi bantu bazagenda bakingirwa uko u Rwanda ruzarushaho kubona umubare munini w’inkingo uko Ishami ry’Umuryango w’Avbibumbye ryita ku Buzima (OMS) rizagenda ryemeza inkingo zizewe.

Comments are closed.