Hitezwe impinduka muri FERWAFA zishobora gusiga umunyamabanga yirukanywe

5,924
Kwibuka30

Mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, haravugwamo impinduka zishobora gushyira hanze Umunyamabanga waryo Muhire Henry Brulart mu gihe kitarambiranye.

Mu gihe gishize muri FERWAFA hagiye havugwa ukutumvikana hagati ya Perezida wayo Nizeyimana Olivier n’Umunyamabanga we Muhire Henry ahanini gushingiye ku myanzuro n’ibyemezo bagendaga bagonganiramo bigateza umwuka mubi.

Aba bombi bagiye banahurizwa mu nama zigamije kubumvikanisha ndetse hashize iminsi hari agahenge nubwo nta warenza ingohe akangononwa kubakiyeho.

Amakosa yagiye avugwa cyane yakozwe n’Umunyamabanga harimo ikoreshwa nabi ry’umutungo, gufata ibyemezo hatamenyeshejwe Perezida we ndetse no kwiha ububasha ku myanzuro imwe n’imwe yagiye ifatwa.

Ibi byatumye ku wa 20 Kamena 2022, FERWAFA ihagarika Muhire ku mwanya we kubera amakosa atandukanye yakoze afitanye isano n’inshingano ze. Ibihano by’iminsi 15 yahawe yabisoje ku wa 5 Nyakanga 2022.

Ferwafa nta mpamvu yatangaje zatumye Muhire ahagarikwa ariko abakurikiranira hafi Ruhago Nyarwanda babihuza n’amanyanga yakozwe mu kirego cyateje intungunda hagati ya Rwamagana City na AS Muhanga zahuriye mu mukino wa 1/4 mu gushaka ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Rwamagana City FC yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua kandi afite amakarita atatu y’umuhondo.

FERWAFA yabanje gusezerera Rwamagana City mu irushanwa, itegeka ko iterwa mpaga. Nyuma y’aho, iyi kipe yo mu Burasirazuba yarajuriye ndetse ubujurire bwayo buhabwa ishingiro, yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.

Kwibuka30

Iperereza kuri iki kibazo ryaje kujyana uwahoze ari Umuyobozi w’Amarushanwa muri FERWAFA, Nizeyimana Félix, arafungwa igihe gito nyuma aza kwirukanwa ku mirimo ye. Yavuze ko ibyo yakoze ari itegeko yahawe na Muhire.

Irindi kosa Muhire bivugwa ko yagizemo uruhare ni amasezerano y’itangwa ry’Isoko ry’Uruganda rukora Imyambaro n’ibindi bikoresho bya Siporo rwa Masita na FERWAFA. Aya masezerano yasinyiwe mu Buholandi ariko ashyirwaho bitabanje kumenyeshwa Perezida wa FERWAFA.

Aya masezerano yari afite agaciro ka miliyari irenga yateje umwuka kubi hagati y’aba bagabo bombi ndetse birangira habayeho ubwumvikane buke hagati ya MASITA na FERWAFA. Ibi byaje kugira ingaruka ku mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika u Rwanda rwakinnyemo na Mozambique kuri Soccer City Stadium tariki 1 Kamena 2022.

Aha Masita yasabaga Amavubi kwambara imyenda yayo kuko bafitanye amasezerano, ibintu byatunguye Umuyobozi wa FERWAFA icyo gihe wari uyoboye Amavubi muri uru rugendo kuko ayo masezerano atari ayazi. Hari amakuru avuga ko hari hagiye kwitabazwa imanza ariko hakabaho ibiganiro hagati y’impande zombi umuriro uza kuzima.

Amakuru ariho ubu ngubu ni uko muri FERWAFA hashobora kuba impinduka ahanini zishingiye ku makosa yakozwe mu bihe bitambutse.

Mu bashobora guhuhwa n’uwo muyaga harimo Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry ndetse amakuru yemeza ko nyuma gato y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi FIFA iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali muri uku kwezi iki cyemezo kizafatwa mu buryo ntakuka.

IGIHE dukesha iyi nkuru iravuga ko ifite amakuru yizewe ko Muhire ubwe na we yamaze kumenyeshwa iby’icyo cyemezo cyamufatiwe.

Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho mbere yo kwegura.

Muhire afite inararibonye n’uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

Leave A Reply

Your email address will not be published.