Hongewemo andi maraso muri Rayon sport, Serumogo yongera amasezerano

Ikipe ya Rayon Sport ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda yasinyishije kuri uyu wa gatandatu abakinyi babiri bashya, inongera amasezerano Bwana Ally Serumogo.
Gikundiro niko benshi bakunze kuyita kubera umubare utari muto w’abanyarwanda bayikunda, Rayon Sport, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Kamena 2025 yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri aribo Rushema Chris n’Umurundi witwa Tambwe Gregoire.
Uyu Chris RUSHEMA yari asanzwe akinira ikipe ya Mukura VS&L yo mu mujyi wa Huye, asanzwe ari umukinnyi mwiza wugarira hagati.

Uyu musore yari arangije amasezerano yari afitanye na Mukura yasinye imyaka ibiri muri Gikundiro, akaba yitezweho byinshi mu gukomeza hagati h’iyi kipe, ndetse akazafasha Rayon sport mu mikino Nyafrika aho izaba ihagarariye igihugu muri Confederations cup.
Tambwe Gregoire yari asazanzwe akinira ikipe ya Musongati FC mu gihugu cy’u Burundi, nawe agiye kumara imyaka ibiri muri ino kipe ya Rayon sport.
Abamuzi bavuga ko ari umukinnyi mwiza ukina asatira ndetse ko ari mu bakinnyi beza baranze championnat y’umupira w’amaguru Burundi umwaka ushize.
Aba bose biyongeraho myugariro w’iburyo Serumogo Ally wongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yagezemo mu mpeshyi ya 2023, aho asinye nyuma y’uko Fitina Omborenga bari bamaze umwaka barwanira umwanya, asubiye muri APR FC.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, aho izaba iyobowe n’umutoza mushya wa yo Afahmia Lotfi wageze mu Rwanda, ku wa Gatanu ,tariki 27 Kamena 2025.
Comments are closed.