Huye: Bafatirwa mu birori byo kwerekana umwana batitaye ku mabwirizwa yo kwirinda covid-19

10,155
Kwibuka30
Huye district: AHABANZA - Page 251 of 287 - Page 251 of 1 - Page 251 of 2 -  Page 251 of 11

Bwana Emmanuel NSHINGWAMIHETO yaraye afashwe nyuma yo gutumiza ibirori byo kwerekana umwana bakabikora hatitawe ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Emmanuel Nshingwamiheto wo mu Karere ka Huye, umurenge wa Rusatira yafatanywe n’abo bari kumwe mu rugo iwe mu birori byo kwerekana umwana barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya virusi ya corona.

Uyu mugabo yatwawe na Polisi station ya Rusatira ku makuru yatanzwe n’abatutage b’abaturanye b’urugo kwa Emmanuel. Umwe mu baturage baturiye urwo rugo, yabwiye umunyamakuru wacu ati:“Twabonye abantu benshi binjira kwa Manweri bikoreye inzoga, jandi turazi neza ko muri ino minsi bibujijwe kubera kino cyorezo, icyo twakoze rero twahise tubwira polisi ikorera hano hepfo, maze nayo ihageze isanga niko bimeze, niko gufata abagera kuri 15 ndetse na Manweri baramujyana kuko ibirori byari byabereye iwe”

Kwibuka30

Ku m munsi w’ejo na none, muri ako Karere abagera kuri 31 bari bafashwe nyuma yo kurenza amasaha yashyizweho ko buri muntu agomba kuba yatashye iwe maze bashyirwa muri stade ya Huye maze Meya w’Akarere arabaganiriza ndetse abasaba no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirusi.

Image

Aba ni abari barengeje amasaha yasabwe ko buri wese agomba kuba ari mu rugo rwe.

Mu ijambo rye, Meya w’Akarere ka Huye Bwana ANGE SEBUTEGE yibukije ko nta muturage ugomba kurenza saa moya akiri mu muhanda, yongera ababwira ko uko biri kose bagomba gucibwa amande mu gihe cyose bazaba bafashwe n’inzego zibishinzwe mu gihe bananiwe kubahiriza amabwiriza asabwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.