Huye: Binubira gutegekwa kwishyura umwenda koperative yafashe batabizi

7,695

Abahinga umuceri mu gishanga cy’Umwaro mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira ko Koperative Imbereheza-Mwaro bibumbiyemo, yabategetse kwishyura umwenda ngo batazi uko wafashwe.

Nk’uko bivugwa na bamwe mu bari muri iyi koperative baganiriye na Kigali Today batashatse ko amazina yabo atangazwa, ngo banga ko bagendwaho bakamburwa amapariseri nk’uko byagendekeye bamwe muri bagenzi babo bazira gushaka ukuri, ubuyobozi bwa Koperative Imbere Heza/Mwaro ngo bwategetse ko buri munyamuryango agomba kwishyura amafaranga asaga ibihumbi umunani kuri buri mwero w’umuceri, mu gihe cy’imyaka itatu.

Ngo babwiwe ko ayo mafaranga ari ayo kwishyura umwenda koperative yafashe kuri rwiyemezamirimo uherutse kubafatira umuceri, uwo mwenda ikaba yari yawufashe igira ngo yishyure uwo yari yarananiwe kwishyura yafashe muri Equity Bank mu myaka ibiri ishize.

Ubundi ku ikubitiro uwo mwenda koperative ngo yari yawufatiye abanyamuryango bashakaga gukora ibikorwa bibateza imbere, hanyuma uruganda Kinazi Rice Mill rubambuye bakuramo ayo kwishyura bamwe mu banyamuryango koperative itari yabashije kubonera amafaranga y’umusaruro, nk’uko bisobanurwa na Jean Pierre Niyomugabo, Perezida w’iyi koperative.

Agira ati “Inguzanyo zaje rwiyemezamirimo ataratwishyura. Kubera ko hari abanyamuryango bari batarahembwa, rwiyemezamirimo aratubwira ati nimube mufashe kuri iyo nguzanyo mubahembe, njyewe ku wa gatatu nzaba nabishyuye. Icyo gihe hari nko ku wa mbere, kugeza n’iyi saha ntaratwishyura.”

Icyakora, hari abanyamuryango bavuga ko ku mwenda wa miliyoni hafi 15, ayaba yarakoreshejwe ku banyamuryango yaba abarirwa muri miliyoni ebyiri, bityo bakibaza impamvu basabwa kwishyura umwenda wose kuri ubu ubarirwa muri miliyoni 20, ukaba wariyongereye kubera gukererwa kwishyura.

Ikindi ngo ntibanumva ukuntu abayobozi ba koperative bahaye umusaruro wabo uruganda rutarabishyura, kandi ubundi amategeko bagenderaho muri koperative atabyemera.

Hari uwagize ati “Iyo perezida atubwira ko yatanze umuceri ntiyishyurwe, ntabwo tubyemera kuko hari itegeko riturengera rivuga ko yagombye gupakira umuceri ari uko bamushyiriye amafaranga kuri konti.”

Undi ati “Kandi n’uwo mushoramari ntabwo arahagarara imbere yacu ngo atwibwirire ko yatwambuye. Ni amakuru tuzanirwa na kontabure ndetse na perezida.”

Nyuma yo kubwirwa kwishyura ayo mafaranga, hari abanyamuryango bagiye bihisha bagatwara ku musaruro w’umuceri kuko babonaga nta cyo bazongera kubona gifatika.

Ibi byatumye hari ababiherwa igihano cyo kwamburwa imirima, abandi bacibwa amande, kandi ibi byose byateje umwuka mubi muri koperative kuko ngo hari n’ababa barabirenganiyemo.

Hari abo usanga bagira bati “Twebwe twibaza ukuntu bashobora kugutegeka gutanga ibiro 500 by’umusaruro muri koperative, wabona ibiro 499 bakaguhana, ariko wowe wabaha bya biro 500 babitangira ubuntu nk’ukonguko baciye ku itegeko, ntihagire ubahana.”

Abandi na bo bati “Usanga tubaza abayobozi tuti ese ubundi rwiyemezamirimo mwamukopye tubatumye? Ni twe duhinga, tukabigeraho tugurishije amatungo yacu, ntacyo mudufasha. Mwarangiza mukadukopera ibyacu!”

Ubuyobozi bwa koperative buvuga ko ibyemezo bufata buba bwabifatiye mu nteko rusange, ariko abanyamuryango bo bakavuga ko baturwaho ibyemezo byafashwe n’abantu bakeya.

Nk’icyo gufata umwenda kuri rwiyemezamirimo wabahaye amafaranga ubu bakaba baratangiye kumwishyura make make (bya bihumbi umunani abahinzi bacibwa) ngo bakimenyeshejwe mu nama nk’umwanzuro.

Na bwo kandi ngo ni nyuma y’uko hari inama bagize hari n’uhagarariye polisi, umunyamuryango umwe wari warabyumviseho yabibaza, perezida agahakana ko nta mwenda bateganya gufata.

Abanyamuryango ba Imbereheza-Mwaro baganiriye na Kigali Today bavuga ko muri bo hari n’abaherutse baka umwenda bishingiwe na koperative ntibawubone, nyuma yaho bakisanga ku rutonde rwa ba bihemu.

Ikindi ngo bagiye bagerageza no kugaragaza ibi bibazo ntibumvwe, ahubwo bagafatwa nk’abashaka gutuma abanyamuryango bose bigomeka ku buyobozi bwa koperative.

Abdoul Ntaganda uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ikibazo yari azi iyi koperative ifite ari ukwamburwa n’uruganda, ariko ko n’ibi bindi abanyamuryango bavuga bafite bashobora kwiyunga n’ubwo baba babiri cyangwa batatu, bakandikira RCA hamwe n’inzego z’ubuyobozi, bagafashwa kubikemura.

(Src: Kigalitoday)

Comments are closed.