Huye: Icyari ikirombe cyahinduwe imva y’abaherutse kuburiramo

3,992
Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere Akarere ka Huye kahisemo gushyingura abantu baherutse kugwirwa n’ikirombe nyuma y’aho ibikorwa byo kubashakisha bitabashije kubageraho ari bazima cyangwa bapfuye.

Nyuma y’aho ibikorwa by’ubutabazi byari bigamije kurokora abantu 10 baherutse kugwiraho n’ibirombe by’amabuye ahacukurwaga amwe mu mabuye y’agaciro mu murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’ako Karere bwahisemo gihindura irimbi icyo kirombe, hashyingurwamo abamizwe nacyo.

Uwo muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi Alice, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ababuriye ababo muri iki kirombe kimwe n’abavandimwe n’inshuti, ndetse n’abaturanyi.

Guverineri Kayitesi Alice wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye abaje kubafata mu mugongo bose, ndetse n’abahumurije imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka, yagize ati:”Turashimira cyane abadutabaye, ndetse n’abagerageje kwegera imiryango y’ababuriye ababo muri ino mpanuka, ni iby’igiciro cyane kugira ibyago ukagira abagutabara” Guverineri yakomeje yizeza imiryango yaburiye ababo hariya kuzayiba hafi, ndetse aho ngaho hari ikirombe hagiye kuzatunganywa ku buryo imiyango izajya ihibukira.

Ubundi iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gasaka. Cyagwiye abantu batandatu ku manywa yo ku itariki 19 Mata 2023, imirimo yo gucukura bashakishwa ihita itangira, ariko ikomeza kugenda ikomwa mu nkokora n’imvura yagiye ituma ubutaka bworoha, kuko hagerwaga ku mwobo bizeye ko abantu bawumanukiyemo babageraho, igitaka kigatibuka, kigatwikira wa mwobo.

Bwana Kevin Kayitana ari mu bitabiriye uwo muhango wo gusezera abahitanywe n’ikirombe

Kwibuka30

Bamwe mu bavandimwe ba ba nyakwigendera

Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu bari bahari.

Leave A Reply

Your email address will not be published.