Huye: Umusaza yishwe n’abataramenyekana

1,232

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwemeje ko hatangiye iperereza kugira ngo hatabwe muri yombi abagize uruhare mu rupfu rw’umusaza wishwe n’abataramenyekana.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko Ngarambe Vianney wo mu mudugudu wa Cyarera mu kagari ka Mwendo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye yabonwe hafi y’iwe yapfuye.

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2024 ahagana Saa kumi n’imwe.

Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko uwo musaza yagiye atembera ari muzima bucyeye bumva ko yapfuye bagakeka ko yishwe n’abataramenyekana.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange yavuze ko RIB yatangiye iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma, ntawuratabwa muri yombi nkuko ubuyobozi bwabyemeje.

Abaturage bijejwe ko iperereza rikomeje kandi ikizavamo bakazakimenyeshwa.

Comments are closed.