Huye: Yacukuriwe imva, bagiye kuzana umurambo basanga ni muzima

5,017
Uwatemwe bamusanze kwa muganga ari muzima

Umugabo w’ahitwa mu Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabitswe ko yapfuye, abe bagiye gufata umurambo ku bitaro basanga ari muzima.

Nk’uko bivugwa n’abatuye mu Kagari ka Rusagara, umugabo witwa Gervais Byangabiza, ari na we wari wabitswe ko yapfuye nyamara ari muzima, ngo yakomerekejwe n’umukozi wo mu rugo rumwe rw’aho mu Rusagara wamukubise icyuma kimeze nk’umukasi bacongesha urugo.

Hari mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022.

Byangabiza ngo yagiye kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari, mu gusubirayo anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n’ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo.

Yasanze Théogène Sibongiriye bakunze kwita Kigewugewu ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.

Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n’ubundi mu gace atuyemo abantu, cyane cyane abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw’amaguru, ari na yo mpamvu bamwita Kigewugewu.

Uwatemwe ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Sovu, bamukorera ubuvuzi bw’ibanze maze bamwohereza ku bitaro bya Kabutare, baramuvura maze bamuha aho kuryama.

Ntawe uzi ahavuye inkuru y’uko uyu mugabo yapfuye, dore ko nta n’umurwaza bajyanye ubwo imbangukiragutabara yamujyanaga ku bitaro bya Kabutare.

Icyakora mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, hanyuma uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB, bo barafungurwa.

Ubuyobozi bw’ibanze ngo bwasabye abo mu muryango yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura kuko ari abakene, maze mu gitondo cyo kuwa kane tariki 3 Gashyantare bashaka isanduku n’imodoka, bajya gushaka umurambo ku bitaro.

Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare, ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n’abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare ibitaro byaramusezereye, ubu arwariye iwe, naho imva yari yacukuriwe ngo bayihambyemo umutumba, barayisiba. Isanduku yari bushyingurwemo na yo ngo nyiri imodoka yari igiye kuzana umurambo yabanje kubura aho iyerekerana, birangira isubijwe mu gakiriro yari yaguzwemo.

Kugeza na n’ubu abo mu Rusagara bavuga ko batazi uwemeje ko uriya mugabo yapfuye, bakanavuga ko batanumva icyo yari agamije.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.