“Ibi biza tuzabitsinda nk’uko n’ibindi twabitsinze” Perezida Kagame

6,338
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu Karere ka Rubavu gusura abaturage baho nyuma y’ibyaga bagize yabahaye icyizere ko ibiza nabyo bizatsindwa nk’uko n’ibindi byatsinzwe.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Gicurasi 2023, mu masaha y’igitondo, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu nyuma y’aho ibiza biteye muri ako Karere n’utundi tugaturiye maze bigahitana abagera ku 130 bose.

Mu ijambo rye perezida Kagame yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu biza by’imvura mu ntangiriro z’uku kwezi gutangiye, anabizeza ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibafashe, yagize ati:”Twaje kubasura kugira ngo tubihanganishe nyuma y’ibiza byabibasiye…” Perezida Kagame yakomeje avuga ko Leta ayoboye nayo ihangaykishijwe n’ibibazo abaturage bagize, ati:”uko muhanganyitse natwe biraduhangayikishije.”

Yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bafashwe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ko yizeye ko mu gihe gito bazaba babashije gusubira mu byabo.

Ati:”Dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo ndetse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora.”

Perezida Paul Kagame yijeje abaturage ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ibiza nk’ibyo bitazongera gutwara ubuzima bw’abantu, kandi ko hari icyizere ko bizatsidwa nk’uko n’ibindi byose byatsizne, ati:”Ibi biza nabyo tuzabitsinda nk’uko twatsinze n’ibindi byose”

Yabwiye aba baturage ko ibiza byagwiririye igihugu ntacyo cyari gukora ngo bitaba, ariko ko ubu igishoboka ari ugufasha abagezweho n’ingaruka zabyo.

Ati “Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abariho, abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.”

Kwibuka30

Perezida Kagame yavuze ko yasuye ibikorwa bitandukanye akabona uko byangiritse ariko ko hatangiye gahunda yo kubisana mu gihe cya vuba.

Ati “ Nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari inzu, amashuri, inganda […] ni byinshi hano muri aka karere, hari n’utundi turere tumeze gutyo. Mutwihanganire rero, namwe mwihangane, hanyuma dukorere hamwe. Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

Umuturage witwa Nirere Marie Chantal yasabye Umukuru w’Igihugu ko Sebeya yabungwabungwa ku buryo itakongera guteza ibibazo, kuko ariyo nyirabayazana yo kuba bari mu nkambi. Perezida Kagame yamwijeje ko bigiye gukorwa vuba.

Yasabye kandi Perezida wa Repubulika ko bafashwa ku buryo mu mashuri abana babo bakoroherezwa ku mafaranga y’ishuri kuko ibyari kuvamo ubwishyu byangiritse. Umukuru w’Igihugu yamusubije ati “ibyo ntabwo bigoye”.

Nteziyaremye Feza yapfushije umugore we asigarana uruhinja rw’amezi atandatu, yashimiye Umukuru w’Igihugu amubwira ko ubu afite aho kuba, kandi ahabwa amata yo guha uruhinja n’ibindi bikenewe.

Umukuru w’Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana n’abandi.

Hari kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean-Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko n’abandi.

Mbere yo kuva kuri iyi site, Perezida Kagame yasuye inkambi aba baturage bari kubamo, yerekwa uburyo bari gufashwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.