“Ibibazo bya Congo n’u Rwanda si ibya vuba, n’uwajya kubikemura byamusaba kwitonda” Moussa Faki Mahamat

6,982
Kwibuka30

Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru Perezida wa AU yatangaje ko ibi bazo by’u Rwanda na DRC Atari ibya nonaha ahubwo ari ibya kera no kubikemura bisaba kwitonda.

Ibi Moussa Faki Mahamat yabitangaje ubwo yavuganaga na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa hamwe n’ikinyamakuru RFI nyuma y’inama ya 19 ya Francophonie, iyi nama kandi yashyigikiye inzira y’amahoro ikomeje gukorwa mu karere.

Uyu mugabo yagize Ati: “Ikibabaje ni uko ibintu atari bishya. Mu myaka irenga makumyabiri, uburasirazuba bwa DRC buri mu bibazo. Ni ikibazo ku Banyekongo, ku baturanyi babo kandi ni ikibazo ku mugabane wa Afurika “.

Kwibuka30

Yongera ho Ati: “Muri aya makimbirane, hakenewe igisubizo cya politiki byanze bikunze: inzira yatangiriye i Nairobi n’imbaraga za perezida wa Angola. Izi mbaraga zishyizwe hamwe zigomba kutugeza ku gisubizo cya politiki; nibyo twahitamo “.

Mu gihe Kinshasa ishimangira ko itazahurira ku meza y’ibiganiro na M23 , Moussa Faki Mahamat yavuze ko byaba byiza abanye congo bahisemo ibibabereye.

Ati“Mu kumva umuhuza Uhuru Kenyatta, ibiganiro bya Nairobi bigomba gukomeza. Abanye congo ni bo bagomba kumenya uwitabira izo nama. Hifujwe, ko mu rwego rwo gushakisha amahoro,aribo babigiramo uruhare rushoboka. Ibyo ari byo byose, impande zihanganye ubwazo ni zo zizi igikenewe ”.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo I Luanda hateganijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bitandukanye kugira ngo bashakire hamwe ibibazo by’iki kibazo.

(Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.