Amakuru agera kuri Radiotv10 dukesha iyi nkuru avuga ko Ikipe izegukana igihembo cy’imikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament izahabwa akayabo ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, iyabaye iya kabiri ihabwe miliyoni imwe n’igice na ho iya gatatu ihabwe ibihumbi magana atanu.

Ni mu gihe Rayon Sports yari yegukanye iri rushanwa umwaka ushize yahawe miliyoni ebyiri, naho APR FC yari yabaye iya kabiri igacyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Hazanahembwa kandi umukinnyi mwiza w’irushanwa uzahabwa 150,000Rwf, na ho uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ahembwe ibihumbi ijana (100,000 Frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

Bitandukanye no mu mwaka ushize aho Kevin Muhire wari wabaye umukinnyi w’irushanwa na Bimenyimana Caleb wari watsinze ibitego byinshi bari bahawe amatike ya Rwanda Air yo gutemberera aho bifuza mu Rwanda.

Iyi mikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament igiye kuba ku nshuro yaryo ya kane iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu, izakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona y’umwaka w’ikimikino ushize wa 2018.

Aya arimo Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona igomba guhura na Police FC yasoje shampiyona ku mwanya wa kane, mu gihe APR FC yarangije shampiyona ku mwanya wa kabiri igomba kwisobanura na Mukura VS yarangije shampiyona ku mwanya wa gatatu.