Ibihugu bya Libani, Siriya na Irani byatangiye icyunamo cy’iminsi 5

128

Mu gihe kirenga icyumweru, ingabo za Isiraheli zakomeje gutera ibisasu muri Libani, hagamijwe kurandura Hezbollah. Bwa mbere kuva intambara yatangira, Leta ya Isiraheli yibasiye umujyi wa Beyrouth.

Kugeza ubu, Isiraheli yagabye ibitero byibasiye inkengero z’amajyepfo. Nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah n’abandi bayobozi b’umutwe w’Abashiya, Libani, Siriya na Irani byatangaje iminsi itanu y’icyunamo mu gihugu, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.

Nk’uko amakuru aturuka mu gihugu cya Libani abitangaza ngo ingabo za Isiraheli zagabye igitero mu mujyi wa Beyrouth rwagati ku wa Mbere, zikaba ari ubwa mbere kuva intambara yatangira hagati ya Isiraheli na Hezbollah mu mwaka ushize. Nibura abantu bane bapfuye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yageze i Beyrouth ku mugoroba wo ku Cyumweru, umudipolomate wa mbere w’iburengerazuba wasuye Libani kuva ibitero bya Isiraheli byakomera.

Libani, Siriya na Irani byatangaje iminsi myinshi y’icyunamo mu gihugu nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, mu bitero byabereye i Beyrouth ku wa Gatanu. Hezbollah yemeje kandi urupfu rwa Komanda Ali Karaké muri icyo gitero.

Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zishe abarenga 20 bo mu nzego zitandukanye ba Hezbollah mu bitero byabereye i Beyrouth.

Minisiteri y’ubuzima yo muri Libani ivuga ko kuva imirwano ikaze yatangira ku wa Mberetariki ya 23 Nzeri 2024, ibyo bisasu byahitanye abantu barenga 1 000, cyane cyane abasivili, naho 6000 barakomereka. Abantu bagera kuri miliyoni bavuye mu byabo babayeho mu bwihebe.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bibitangaza ngo Umuyobozi w’Ububanyi n’ibihugu by’i Burayi (UE), Josep Borrell, yahamagaje inama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) kugira ngo baganire ku gisubizo  byatanga ku kibazo cy’imirwano yibasiye Libani.

Hezbollah ivuga ko yiteguye mu gihe Isiraheli yaba igabye igitero ku butaka.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.