Ibihugu byo mu bwami bw’Ubwongereza bizakira Euro ya 2028

220
kwibuka31

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Burayi yamaze kwemeza ko imikino y’amakipe y’ibihugu ku mugabane wa Burayi EURO izabera mu bwami bw’Ubwongereza na Ireland.

Ishyirahamwe UEFA ribumbiye hamwe andi mashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru yemewe kandi akina nk’ayabigize umwuga ku mugabane wa Burayi, rimaze kwemeza ko imikino ya nyuma muri ruhago y’abagabo ihuza ibihugu izabera mu Bwami bw’Ubwongereza mu bihugu by’ubwongereza, Repubulika ya Ireland, Scotland na Wales.

UEFA yemeje ko umukino ufungura EURO 2028 uzabera mu gihugu cya Wales ku italiki ya 9 Kamena mu mwaka wa 2028 ukabera kuri Stade “Millennium Stadium” mu gihe umukino wa nyuma uzabera i Londres taliki ya 9 Nyakanga 2028 ukabera ku kibuga cya Wembley Stadium giherereye mu mujyi wa London.

Imikino ya UEFA y’ibihugu izitabirwa n’amakipe y’ibihugu 24 yo ku mugabane wa Burayi, umugabane ufatwa nk’inkobyi ya ruhago ku isi, cyane ko ariho amateka avuga ko ruhago yavukiye mbere y’uko isakara ku isi n’iwacu mu rw’imisozi 1000.

Umuyobozi wa UEFA, Bwana Aleksander Čeferin yavuze ko iyi Euro izaba ari umwanya mwiza wo guhuza abafana no kugaragaza ubumwe n’ubufatanye biciye muri siporo, yagize ati:“Euro 2028 izaba umwanya mwiza wo kwerekana ko umupira w’amaguru uhuza abantu”.

Hazakoreshwa stade icyenda zo mu mijyi 8 zirimo iya Wembley (England), Hampden Park (Scotland), Principality Stadium (Wales), Aviva Stadium (Ireland), ndetse na Etihad Stadium (Manchester) mu rwego rwo  gusaranganya imikino ku bihugu byose bizakira.

Comments are closed.