IBINTU BITATU BISHOBORA KUZAFASHA RSSB TIGERS KUZITWARA NEZA MU MARUSHANWA YA BAL.

N’ubwo batiteguye igihe kinini, hari ibintu bitatu bishobora gutuma umuntu agirira RSSB Tigers icyizere cyo kuzitwara neza mu marushanwa ya BAL
Mu gihe habura amasaha atageze kuri 48 kugira ngo irushanwa rya Bal ritangire. RSSB Tigers izakina mu mwanya wa APR BBC yabigezeho nyuma yo gutwara igikombe cy’irushanwa ry’umwaka w’imikino ushize, ariko iyi kipe imaze igihe yitabira iri rushanwa, ikaza kuryikuramo habura ibyumweru 2 kugira ngo iri rushanwa rihuza amakipe 12.
Tigers izaba iri mu itsinda rya Kalahari, rigizwe na Fath Union Sport Rabat (FUS Rabat) yo muri Maroc, Al Ahly yo muri libya, Al Ahly yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Senegal. Kuba RSSB Tigers yari imaze iminsi yitwara neza dore ko ariyo yatwaye Rwanda cup n’igikombe kiruta ibindi biheruka, kimwe mu bigaragaza ko yari imaze iminsi yitwara neza hano imbere mu gihugu.
Iyi kipe ya RSSB Tigers iri ku mwanya wa gatatu kugeza ubu muri shampiyona y’icyiciro cyambere ha no mu Rwanda n’amanota 11, ikaba irushwa gusa na APR BBC amanota atatu. Imaze imikino itatu ya shampiyo na hano mu Rwanda yitwara neza, dore ko yanahuyemo na APR BBC kuwa 1 Werurwe, 2026 igatsinda 89-80.
Nyuma yo kumenya ko izakina mu mwanya wa APR yari imaze kumenyera aya marushanwa, yagerageje guhabwa ubufasha bushoboka, by’umwihariko, hari bamwe mu bakinnyi bakomeye bahawe iyi kipe, kugira ngo izabashe kwitwara neza. Nk’ubu mu bakinnyi bahagurutse i Kigali berekeza muri Africa y’Epfo, harimo Craig Leonald Randle, Teafale Marquis Leonard Jr.Ministri wa Sport Madame Nelly Mukazayire yasuye iyi kipe mbere y’uko ifata rutemikirere kuri uyu wa gatatu, abashimira umuhati bagize mu kwitegura nyuma yo kumenyeshwa ko bazitabira Bal, anabaha ubutumwa bubaherekeza kugira ngo bazabashe gikina imikino ya nyuma izabera i Kigali. Harimo kandi abatoza nka Henry Mwinuka, utazaba ari ubwa mbere agaragaye atoza iyi mikino ihuza amakipe yahize ayandi, ndetse na James Maye Jr, wari usanzwe atoza APR.
Umukino wa mbere RRSB Tigers izawukinamo na Al Ahly yo muri Libyasaa kumi z’umugoroba, ikazongera gukina kuwa 29 Werurwe saacyenda, ikina na Petro Atletico yo muri Angola.
Comments are closed.