Ibintu byongeye biradogera muri Rayon Sport

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon irangije saison nta gikombe na kimwe itwaye, ibintu bikomeje kuba bibi, amwe mu mabanga yatumye ikipe ititwara neza atangiye kujya hanze.
Nyuma yo kubura igikombe cya championnat mu minsi ya nyuma, ubu muri Murera umwuka mubi ukomeje gututumba mu nzego zitandukanye za Rayon Sports.
Ibi kandi byatumye Komite Ngenzuzi y’iyi kipe yandikira Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango na Komite Nyobozi yawo, isaba ko haterana inama y’Inteko Rusange bitarenze uku kwezi, igamije kwigira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu miyoborere n’imari, mu rwego rwo kwirinda gushyira Umuryango mu kaga.
Ikinyamakuru “Igihe” dukesha iyi nkuru kiravuga ko cyamenye amakuru ko muri iki gihe cy’igura n’igirusha, uyu mwuka mubi wiyongereye cyane kubera ibice biri muri iyi kipe, aho bitari guhuza ku bagomba kugurwa.
Hari igice gishyigikiye Muvunyi Paul uyobora Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, hakaba n’igishyigikiye Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée n’ikindi kiri ku ruhande rwa Visi Perezida w’Umuryango, Muhirwa Prosper.
Havugwa ko igice cya Twagirayezu kitumvikana n’ikiri ku ruhande rwa Muhirwa Prosper.
Ku bijyanye no kugura abakinnyi, igice cya Muvunyi bivugwa ko cyifuza ko Muhirwa Prosper akomeza kubagura, cyane ko ari na we waguze umutoza Afhamia Lotfi.
Gusa ngo uyu mutoza yajyanywe muri iyi kipe Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée atabishaka, aho bikekwako ari na yo mpamvu atabonetse mu muhango wo kumwerekana.
Si ibyo gusa kuko nyuma y’aho Lotfi agizwe umutoza biri kuvugwa ko yifuza ko Habimana Hussein usanzwe umureberera inyungu yazagirwa Umuyobozi wa Tekinike.
Nubwo uyu mugabo Rayon Sports itamukozwa, we yatangiye kuganiriza abakinnyi batandukanye, aho ku ikubitiro yabwiye Rushema Chris wa Mukura VS ko Murera yifuza kumuha miliyoni 15 Frw akayerekezamo.
Abo Rayon Sports nyirizina yari yatumye kuganira n’uyu myugariro bakubiswe n’inkuba ubwo bamubwiraga ko bifuza kumugura miliyoni 10 Frw akabasubiza ko yabwiwe ko izamuha miliyoni 15 Frw.
Kugeza ubu kandi Rayon Sports imaze kugura umukinnyi umwe, ari we Musore Prince yakuye muri Vital’O FC y’iwabo mu Burundi.
Uyu myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso yaguzwe na Perezida Twagirayezu Thaddée, aho yamwishyuye miliyoni 5 Frw amusigaramo izindi.
Bivugwa ko igurwa rye ritishimiwe n’akanama kashyizweho ko kugura abakinnyi karimo Perezida Twagirayezu Thaddée wagashinze, Gacinya Chance Denis, Irambona Eric na Afhamia Lotfi.
Andi makuru avuga ko Paul Muvunyi na Muhirwa Prosper badashyigikiye Perezida Twagirayezu ndetse uyu mwuka mubi ushobora no gusiga yegujwe ku nshingano.
Comments are closed.