Ibitaravuzwe ku gitero AFC/M23 yagabye ku kibuga cy’indege cya Kisangani

174

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026 ryagabye igitero cya drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka, i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Iri tangazo ryasohotse tariki ya 3 Gashyantare, risobanura ko igice gitegurirwamo ibitero bya drones bigabwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho igisirikare cya RDC gitangaje ko cyahanuye drones nyinshi zagabwe kuri iki kibuga cy’indege.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko drones z’ubwiyahuzi zo mu bwoko bwa Yiha III zigera ku munani ari zo zifashishijwe muri iki gitero, bikaba byemezwa ko esheshatu zahanuwe n’abacanshuro b’Abanya-Turikiya bakorera muri Kisangani.

Amakuru yemeza ko koko ku kibuga cy’indege cya Bangoka kiri mu ntera y’ibilometero 17 uvuye mu Mujyi wa Kisangani, hari igice cyahariwe igisirikare kibamo drones zirimo CH-4 zaguzwe mu Bushinwa na TAI Anka zaguzwe muri Turikiya.

AFC/M23 yagaragaje ko iki gitero cyari kigamije gusenya iki gice cy’ingenzi ku ngabo za RDC n’abafatanyabikorwa bazo, ishimangira ko ubu ifite ubushobozi bwo gusenyera ikibi aho cyaba gituruka hose, kandi ko Leta ya RDC atari yo yemerewe gukoresha drones n’abacanshuro gusa.

Yagize ati “AFC/M23 yagabye igitero i Kisangani. Leta ya Kinshasa izi neza ibikoresho bya gisirikare yasize ku kibuga cy’indege cya Goma na Kavumu kandi igomba kumva ko gukoresha drones n’abacanshuro atari yo yonyine ibyemerewe.”

Nta makuru ahari yizewe yemeza ibyangirikiye muri iki gitero n’ubwo Leta ya RDC ivuga ko nta na kimwe cyangiritse. Icyagaragaye ni uko ikibuga cy’indege gisanzwe cyo ntacyo cyabaye kuko mu gitondo cyo ku wa 1 Gashyantare cyakomeje kugwaho indege.

Comments are closed.